00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagabo babyara aho babonye hose, n’abatera abana inda bahagurukiwe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 September 2019 saa 08:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye guhagurukira abagabo bagenda batera inda aho babonye hose bakigendera, bigatuma akarere kagira umubare munini w’abana bandagaye.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga umuganda ngarukana kwezi wo kubakira abatishoboye mu murenge wa Rubavu,akagari ka Murambi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko abagenda batera inda bamaze gukorerwa urutonde, bakaba bagiye gufatwa.

Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane kandi tugiye gushyiramo imbaraga. Ubu imibare turayifite, ni ukujya ku muntu dufatanije n’inzego z’umutekano, buri muntu wese akorerwe dosiye, avuge uwayimuteye, byagenze gute kugira ngo bakurikiranwe abo bagabo bagenda batera inda hirya no hino.”

Minisitiri w’ingabo, Gen Major Murasira Albert yavuze ko bagiye gutangira no gushakisha bagabo bata ingo bakagenda babyara aho bageze hose.

Yavuze ko ari bo batuma hakomeza kugaragara ibibazo by’abana badafite ubitaho, bikadindiza iterambere.
Ati “ Tugomba gushyira ingufu ku bagabo bariya bapfa kubyara barangiza bakajya ahandi. Tugomba gutangira kubashakisha ntabwo tuzajya twemera ko umuntu aza yagera ahantu agatera inda yabona ko byakomeye umugore akamuta akagenda.”

Murasira yavuze ko abagabo bagomba kumenya inshingano zo kurera abana babyaye kuko umwana warezwe nabi atakubaka u Rwanda.

Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara icyo abaturage bise ‘Ndongora Nitunge’, bishatse kuvuga abagore bashaka abagabo bagatunga ingo mu gihe abagabo baba biyicariye.

Umuco wiswe ‘Ndongora nitunge’, ukomoka cyane muri Congo, aho usanga abagore bambuka umupaka bajya gushaka ibicuruzwa mu Mujyi wa Rubavu, mu gihe abagabo babo baba biyicariye.

Uretse abakuru akarere ka Rubavu kaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda mu Ntara y’Uburengerazuba, aho abagera kuri 630 bamaze guterwa inda mu mezi icyenda ya 2019 bituma bagera ku 3035 mu myaka itatu.

Imibare itangwa n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko kugeza ubu abana 282 bafite ibibazo by’imirire mibi, harimo 49 bameze nabi cyane, ni ukuvuga bari mu ibara ry’umutuku.

Abaturage basabwe guhagurukira ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abana rikigaragara muri ako karere
Minisitiri Gen Major Murasira yaburiye abagabo babyara aho babonye hose ntibite kubo babyaye
Meya Habyarimana Gilbert yavuze ko abagabo batera abana inda bagiye gutangira gushakishwa bagahanwa
Hakozwe umuganda wo kubakira abaturage batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages