Ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) n’abayobozi b’amahoteli, bakomeje gushakira hamwe uko ubumenyi buhabwa abanyeshuri biga muri iri shuri bwarushaho kugira ireme.
Weru Joshua umwarimu wigisha muri RTUC waganiriye na IGIHE yavuze ko ubu harimo gukorwa ivugururwa mu masomo yatangwaga. Ati “Ubu tugiye kwibanda cyane ku gutanga amasomo arimo gukora cyane nyuma yo kuva mu ishuri tukerekeza ahari ibikorwa by’ibyo tumaze kwigisha.”
Dr. Tombola Gustave umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri RTUC yatangarije Abanyamakuru ko ubu RTUC ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, bafite intego yo guha ubumenyi buhamye abanyeshuri bigira muri iri shuri, kugira ngo babe babasha guhangana aho bajya hose ku isoko ry’umurimo.
RTUC mu ntego yihaye ngo ni ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, kuri ubu ikaba irimo gutegura inama mpuzamahanga (Atlas conference) izitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi, izaba igamije kwiga uburyo ubukerarugendo bwatera imbere.
Benjamin Mumo umuyobozi mukuru wa Lemigo Hotel yavuze ko nyuma y’amasomo yo mu ishuri, abanyeshuri bakwiye gutozwa umuco, bakamenya kwakira abaza babagana, bakamenya ibyo bashaka ndetse n’ibyo banga. Ati “ Kugira ngo ubane n’umuntu kandi mubane neza, ni uko umenya ibyo yanga ukabyirinda.”
Ishuri ryigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo ubu rifite amashami abiri mu mujyi wa Kigali ndetse no ku Gisenyi, rikaba rimaze gushyira ku isoko abanyeshuri bagera ku 331.



















TANGA IGITEKEREZO