Mu turere icyenda tugaragaramo ubwitabire buri hasi cyane mu gutanga ubwisungane mu kwivuza harimo Rubavu arinayo yahereweho ubukangurambaga ,hakaba Nyabihu, Rutsiro, Karongi,Gasabo, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe na Nyamasheke.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Ukwakira 2015, Ubwo aya mahugurwa y’umunsi umwe yatangirizwaga mu karere ka Rubavu , RSSB yagaragaje ko ayo mahugurwa agamije gukangurira aba bayobozi kugira imyumvire imwe ku micungire ya Mituweli ivuguruye. Ibi bikaba bizafasha mu rwego rwo kuzamura ubwitabire mu bwisungane bwo kwivuza muri utu Turere.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMPAYIZINA Marie Grâce yashimiye RSSB yateguye aya mahugurwa.
Ati: “Aya mahugurwa ni ingirakamaro cyane, kuko aba bayobozi nibo babana umunsi ku munsi n’abo bayobora. Sinshidikanya ko nibava aha bumvise ibyo basabwa ntawe bayobora utazamenya ingamba zafahswe kugira ngo ubwitabire mu gufata ubwisungane bwo kwivuza muri aka karere buve aho buri ubu bugere ku rugero rushimishije.”
Yibukije abitabiriye inama ko biri mu nshingano zabo gukangurira abo bayobora kujya mu bwisungane mu kwivuza, abashishikariza gufasha abaturage kugira imyumvire imwe mu bijyanye na mituweli aribyo bizatuma ubwitabire buzamuka bukagera ku rwego rushimishije kandi ko abaturage bazagira ubuzima bwiza bitewe no kwivuza hakiri kare kuko indwara itera idateguje.
Ku ruhande rwa RSSB, Déogratias Ntigurirwa; umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango, atanga ubusobanuro ku mpamvu Ubwisungane bwo kwivuza bweguriwe RSSB, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kunoza imicungire n’imikorere ya Mituweli ndetse no guha serivisi nziza abanyamuryango bayo.
Yerekanye ko imicungire mishya ya Mituweli izaniye inyungu nyinshi abanyamuryango bayo nko kuba umunyamuryango azajya yivuriza mu gihugu hose bitabaye ngombwa ko yoherezwa aho yatangiye umusanzu, kwishyura umusanzu wa Mituweli byarorohejwe; ubu umunyamuryango ashobora kwishyurira ku Murenge SACCO – hose mu gihugu no muri banki z’ubucuruzi.
Yavuze ko harimo kunozwa uburyo abanyamuryango bashobora kwishyura banyuze ku bantu bakorana na za banki (Bank agents) ndetse mu minsi iri imbere, hakazongerwaho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe interineti na telefone igendanwa.
Indi nyungu yagaragajwe ni uko amavuriro yavuye abanyamuryango ba mituweli azajya yishyurirwa ku gihe bityo bikazajya bituma atanga servisi nziza ku banyamuryango.
Déogratias ati” ni byiza ko mugira imyumvire imwe kuri mituweli bityo mukazabisobanurira abo muyobora kandi mukagira ubufatanye mu gushishikariza abanyarwanda kwitabira iyi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.”
Mariam Kaberuka, Umuyobozi w’ agateganyo ushinzwe kwandika no gucunga abanyamuryango muri Mituweli, yabwiye abari aho ko kugira ngo ube umunyamuryango ugomba kuba ufite ikarita y’umunyamuryango, ko kandi kugira ngo uyibone ugomba kuba warishyuye umusanzu, kandi ashimangira ko mituweli ari ubwisungane; ko igendera ku ihame ry’ubufatanye akaba ariyo mpamvu umuntu asabwa kwishyurira abagize umuryango wose kugira ngo babone guhabwa amakarita y’abanyamuryango.
Willy Nsinga, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gukurikirana imivurirwe y’abanyamuryango muri Mituweli, nawe mu kiganiro yatanze muri aya mahugurwa yavuze ku bikorwa bigenerwa abanyamuryango, agaragaza ko ubu umunyamuryango ashobora kubona serivisi z’ubuvuzi aho ari hose mu gihugu, kuva ku mavuriro y’ibanze kugera ku bitaro by’ikirenga kandi avuga ko ibikorwa bigenerwa abanyamuryango bizagenda byongerwa uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.
Aya mahugurwa yatangiriye mu karere ka Rubavu akazakomereza no mu tundi Turere twavuzwe ko tugifite ubwitabire muri ubwo bwisungane bwo kwivuza (mituelle de santé) bukiri hasi.



















TANGA IGITEKEREZO