Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukarusine Esperance ukuriye ishami rya farumasi muri RSSB yatangaje ko hafashwe ingamba zikaze kuri za farumasi zimwe na zimwe zikora uburiganya cyangwa forode zigakora inyemezabwishyu (factures) zitari zo, aho usanga hari inyandiko z’imiti (Ordonnance medicale) ziba zitagaragaza neza umurwayi wahawe imiti, nta mukono we cyangwa umwishingizi.
Ati “Farumasi zikora bene ubu buriganya ziraburirwa, kuko twatangiye gukora ubugenzuzi bukaze bwo kuzitahura ndetse hari farumasi ebyiri ziri mu bihano byo guhagarikwa gukorana na RSSB igihe kingana n’amezi atatu kubera amakosa yazigaragayemo”.
Yongeraho ko umuti urambye wo gucyemura iki kibazo, RSSB iwushakira mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kumenya neza ko imiti itangwa ihabwa koko uwo igenewe nta kwibeshya.
Ati: “Turatekereza kuzajya tugenzura farumasi dukorana hakoreshejwe uburyo bw’ibanga (code) ku buryo tuzajya tubona ko umurwayi wandikiwe imiti ari we koko wayifashe, tukaba tunatekereza ko mu gihe kizaza twakwifashisha ikoranabuhanga rikoresha igikumwe ( finger print)”.
Akomeza avuga ko by’umwihariko mu rwego rwo kugabanya uburiganya cyangwa forode zigaragara muri za farumasi zikorana na RSSB, aho byagaragaye ko farumasi zishyuza fagitire z’amafaranga menshi cyane bidasanzwe hazajya hoherezwa umukozi wa RSSB akahakorera.
Abanyamuryango ba RSSB basabwa kugaragaza ikibazo cyose bahuye na cyo muri serivisi bahabwa, aho batanogewe bagahamagara kuri nomero za telefoni ziri mu mavuriro yose cyangwa bakandikira icyo kigo kuri [email protected].



















TANGA IGITEKEREZO