Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yabaye ku matariki 21 na 22 Ukuboza 2015, hafashwe imyanzuro 13 itandukanye ikaba yaravuye mu ngingo zagiye ziganirwaho muri iyo nama, ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe ndetse n’ibibazo byabajijwe.
Umwanzuro wa 10 usaba abayobozi gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo kwizigamira harimo no guteganyiriza izabukuru, kwihatira gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa hanze.
RSSB iributsa ko gutegetanyiriza izabukuru bitari iby’abantu bakorera umushahara gusa. Buri wese ufite icyo yinjiza abasha kuba yateganyiriza izabukuru ku bushake, kuko ariwe wigenera amafaranga azajya atanga nk’umusanzu wa buri kwezi.
RSSB ivuga ko hafi 90% by’abikorera ku giti cyabo badategereza umushahara w’ukwezi nk’abahinzi, abarobyi, abacuruzi, ababaji, aborozi n’abandi usanga nta bwiteganyirize bw’izabukuru bagira, kandi bafite ubushobozi bwo kuba bakwiteganyiriza bagatanga 6% y’umushahara bigeneye.
Itegeko rigenga ubwiteganyirize bwa Pansiyo mu Rwanda rivuga ko umuntu ku bushake bwe ashobora kwiteganyiriza mu ishami ry’izabukuru. Asabwa gutanga umusanzu wa 6% by’umushahara yigenera buri kwezi. Ibi bikaba bivuga ko buri muntu wikorera bitewe n’icyo yinjiza buri kwezi ashobora guteganyiriza izabukuru.
Iyo umuntu yigeneye umushahara, wenda nk’ibihumbi 200 buri kwezi ko ariwo uzajya ukurwaho 6%, ntabwo ashobora kugenda abihindagura uko yishakiye, kuko itegeko rivuga ko nyuma ya buri myaka itatu aribwo aba yemerewe kuba yahindura umushahara yihaye kandi inyongera ntibe yarenga 30% by’umushahara yari yigeneye mbere.
Uburenganzira bwo kwinjira mu bwiteganyirize ku bushake bwemerewe abikorera ku giti cyabo batigeze bajya mu bwiteganyirize butegetswe, iyo batarengeje imyaka mirongo itanu (50) y’amavuko.
Ku muntu witeganyiriza ku bushake atarigeze aba mu bwiteganyirize butegetswe, umushahara ubarirwaho umusanzu ntushobora kujya munsi y’umushahara fatizo kandi ntushobora kwiyongera birenze mirongo itatu ku ijana (30%) mu gihe cy’imyaka itatu.
Uburenganzira bwo kwiteganyiriza ku bushake kandi bwemerewe umuntu wigeze kuba mu bwiteganyirize butegetswe akaza kubuvamo.
Umushahara ubarirwaho umusanzu we ntushobora kujya munsi y’umushahara fatizo kandi ntushobora kurenga 130% by’umushahara we wa nyuma wabariweho umusanzu. Uwo mushahara kandi ntushobora kwiyongera birenze mirongo itatu ku ijana (30%) buri gihe cy’imyaka itatu (3).
Ibisabwa kugira ngo umuntu ajye mu bwiteganyirize ku bushake
– Kuzuza urupapuro akura ku ishami rya RSSB
– Icyemezo cy’amavuko
– Gutanga kopi y’irangamuntu ye (ID card)
Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze nabo bafite uburenganzira bwo kwiteganyiriza ku bushake.
Kwiyandikisha bikorwa kuri “internet’,binyuze ku rubuga rwa RSSB (www.rssb.rw).
Mu gihe usaba yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kuba umunyamuryango, ubusabe bwe busubizwa nyuma y’igihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi.
Icyo ishami rya Pansiyo rigamije
Ishami rya Pansiyo rigamije gutabara umukozi washaje atagishoboye gukorera umushahara cyangwa wamugaye atagishoboye kubeshwaho n’akazi, no gutabara abo umukozi asize igihe yitabye Imana.
Kuri ubu RSSB ifitanye imikoranire n’Ikigo cy’Ubafatanyabikorwa mu gukangurira abantu kwiteganyiriza SSP Ltd (Social Security Partners). Intego y’ubu bufatanye ikaba ari ugushishikariza abakoresha guteganyiriza abakozi babo bose ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange guteganyiriza izabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO