Ku wa 15 Werurwe 2018, RSB ifatanije na Minisiteri y’Ubuzima, yahuguye abakora muri ‘Salon de Coiffure’, basobanuriurwa byimbitse amabwiriza arebana n’ubuziranenge bw’umurimo wabo.
Amwe muri ayo mabwiriza arebana n’ibishingirwaho kugira ngo umuntu ashinge ‘Salon de Coiffure’, arimo kuba afite icyangomba cyo gukora, kuyandikisha, kugira uburyo bwo gucunga imyanda, ibikoresho by’ubutabazi by’ibanze, icyemezo cy’uko abakoramo nta ndwara zandura bafite, ubwishingizi, ibikoresho bizimya inkongi, gukorera ahantu hemewe, urutonde rwa serivisi zitangirwamo, abakozi babifitiye ubushobozi, imiti (Produits) zujuje ubuziranenge n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, Mukeshiyaremye Athanasie, yababwiye ko gukoresha neza amabwiriza y’ubuziranenge bituma bagera ku bukire kuko abakiriya banyurwa na serivisi bahabwa bakazana abandi, bikanabarinda kuba bafungiurwa ubucuruzi.
Yagize ati “Hari abajya bibeshya ko gutsura ubuziranenge bijyana n’ikiguzi. Ese mujya mutekereza ko ikiguzi gitangwa mu kutabwubahiriza aricyo kinini? Tekereza nk’iyo wakoze nabi, tekereza nk’iyo bagufungiye ubucuruzi kandi wagombaga kuba watangiye neza uyuzuza. Ubwo mujya mutekereza icyo kiguzi giterwa no kutayubahiriza, n’uko utabungabunze ubuzima bw’abantu, ugakoresha wenda imiti yapfuye zakwangiriza uruhu rw’umuntu?”
Yakomeja avuga ko habanje kwigisha ku byo basabwa kugira ngo bishyirwe mu bikorwa ariko hanaganirwa n’uko hajyaho ibihano ku barenze ku mabwiriza.
Mukeshiyaremye yanavuze ko hagaragaye ko ku isoko ryo mu Rwanda hari imiti (Produits) ikoreshwa muri ‘Salon de Coiffure’ zishobora kwangiza ubuzima bw’abazigana, irimo iyinjijwe mu buryo bwa magendu, akaba ariyo mpamvu ayo mabwiriza yashyizweho kandi agomba kubahirizwa.
Mukayiranga Fanny wari uhagarariye BELASI saloon school Remera n’i Bugesera yatangaje ko amahugurwa bahawe ajyanye n’ubuziranenge ari ingenzi, kuko azarema icyizere mu bagana salon bamaze gusobanukirwa ko atari ibyo umuntu yikorera uko ashatse ahubwo bifite amategeko abigenga.
Abayitabiriye banagaragaje imbogamizi zirimo kuba icyemezo cya muganga kigaragaza ko nta ndwara zandura bafite gihenze, kuko kigura 37,500 Frw kandi bagasabwa kwisuzumisha buri mezi ane, RSB ibabwira ko bizaganirwaho na Minisiteri y’ubuzima bakagishakira umuti.



















TANGA IGITEKEREZO