Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, Dr Mark Cyubahiro Bagabe yabisabye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2016, nyuma yo kubereka laboratwari zikoreshwa mu gupima ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi.
Dr Cyubahiro yavuze ko iyo ibyo bipimo by’ubuziranenge bititaweho bituma inzu zubakwa zitamara kabiri ndetse zagwa zikica abantu benshi.
Yagize ati “ Impamvu tuvuga kuri ibi bikoresho ni uko iyo inyubako ihirimye ihitana abantu benshi kuko si cyane wasanga inzu irimo umuntu umwe. Turifuza ko inyubako zubakwa zifite ibikoresho byujuje ubuziranenge, bikanadufasha kugira inyubako ziramba.”
Dr Cyubahiro avuga ko iki kigo cyagiye gihura n’abacuruzi bakora amanyanga bakinjiza ibikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse basabwa kubisubizayo, bakabinyuza mu zindi nzira bakongera bakabigarura ku isoko.
Yakomeje asaba abacuruzi kugira ubunyangamugayo, birinda gucuruza ibikoresho bitujuje ubuziranenge cyane ko ngo hari abantu benshi bafungiwe basabwa kuzuza amabwiriza kugeza igihe babyubahirije.
Aya mabwiriza aje nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi mu mwaka wa 2013, mu mujyi wa Nyagatare, inzu y’igorofa yari ikiri kubakwa y’uwitwa Eng. Barigye Geoffrey yaguye.Icyo gihe, uwari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt Semuhungu Christophe yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yagwiriye abagera kuri 45 bayikoragamo.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ingaruka ziterwa n’isenyuka ry’amazu hirya no hino ku Isi atujuje ubuziranenge, ari zo zatumye RSB ikaza ingamba zo gupima ibi bikoresho.
RSB ifite imashini zipima ubuziranenge bw’ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu bwubatsi zirimo nk’izipima fer à beton, Impombo z’amazi, umucanga, amatafari, insinga z’amashanyarazi, amabati n’ibindi. Si ibi gusa kuko bafite n’izindi Laboratwari zipima ubuzirange bw’ibikoresho bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO