Ni igikorwa cyabaye ku wa 7 Ugushyingo 2019 aho iki kigo giherereye. RRA yahaye ikigo cya Gatagaraga cyita ku bafite ubumuga 9 817 119 Frw yo gukomeza ibikorwa bitandukanye byatuma abahavurirwa babwa serivisi nziza.
Cyabanjirijwe n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo umuganda wo gukora isuku muri iki kigo n’umukino w’intoki (Volleyball) wahuje abakozi ba RRA n’abanyeshuri biga muri iki kigo ukarangira RRA itsinze amaseti atatu kuri imwe.
Frère Kizito Misago uyobora Ikigo cya HVP Gatagara yashimye byimazeyo RRA kuba yabatekereje avuga ko ibikoresho bazagura mu mafaranga babahaye hari byinshi bizabafasha abana barerwa.
Yagize ati “Ndabashimira ko mwadutekerejeho cyane, ni ibintu byadushimishije. Iyo abana baje hano turabafasha bakabasha kuba bakwikorera uturimo tumwe na tumwe turimo gufura, kwiyambika n’ibindi. Ibyo bikoresho bizadufasha kugira ngo serivisi dutanga zikomeze kugenda neza. Turabashimira kandi ko ibikoresho byacu biva hanze tutishyurwa imisoro.”
Komiseri wungirije ushinzwe Intara n’Imisoro y’inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Erneste, yashimye imirimo myiza HVP Gatagara ikora yo kongera gusubiza abantu ubuzima mu gihe abandi babona ko bidashoboka.
Ati “Turabashimira cyane imirimo myiza mukora ndetse sinatinya kuvuga ko mufasha Imana kurema mu by’ukuri dukurikije abantu ba hano twasuye nabo twabonye. Ni ibintu byagora kwiyumvisha ku bagira amarangamutima hafi, kubona umuntu ufite ubumuga bunakomeye ariko mukagerageza kubasubiza ubuzima, bakaba abantu bazima bafite ubwenge bakiga mukabarema bundi bushya.”
Yakomeje avuga ko umusanzu wa HVP Gatagara ugaragarira buri wese, kubera ubwitange bw’iki kigo mu kongera gusubiza ubuzima umuntu byagaragaraga nk’aho bigoranye ndetse akanisanga muri sosiyete.
Muri uku kwezi kw’abasora k’uyu mwaka, RRA yahisemo gufasha Ikigo cy’i Gatagara mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira kugira ngo nk’Abanyarwanda bakomeze kuzamurana.
Padiri Ndagijimana Fraipont washinze HVP Gatagara yavukiye ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi, ku wa 11 Ukwakira 1919. Yahawe ubusaseridoti ku italiki ya 30 Kamena 1946 ahita atangira kwigisha iyobokamana muri Collège ya Waremme.
Mu 1957 yoherejwe i Nyanza mu Rwanda kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kirisitu Umwami (Collège Christ-Roi) ariko umwanya we munini awuharira abamugaye kugeza anashinze Ikigo cya Gatagara giherereye i Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu yahoze ari Komini Kigoma.
Yasabye kandi ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 1974. Fraipont Ndagijimana yitabye Imana ku wa 26 Gicurasi 1982 azize uburwayi yatewe n’umunaniro mwinshi kubera inshingano ze.
Ikigo cya Gatagara cyatangiye 1960, izina Ndagijimana Padiri Fraipont yarihawe mu 1974.










TANGA IGITEKEREZO