Gufunga izo konti z’umusoro zirenga ibihumbi 40 zijyanye na nimero ziranga usora (TIN) zazo byatumye ubucuruzi buto busora bugabanyukaho hafi ibihumbi 100.
Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yabwiye RBA ko igabanyuka ry’iyo mibare ryose rishingiye ku mavugurura mu bijyanye n’ikoranabuhanga yakozwe atuma hamenyekana ibigo by’ubucuruzi n’abasora byari byanditswe ariko mu by’ukuri bidakora.
Yagize ati “RRA yagiye mu ikoranabuhanga bituma tubona amakuru tutari kumenya mbere dufata ibyemezo. Hari nk’urubyiruko rurangiza Kaminza rushaka kuba ba rwimemezamirimo rugahita rutangiza ibigo tukaruha TIN. Twanasanze bamwe baragiye bibonera akandi kazi ya TIN igasigara nta nyemezabwishyu n’imwe itangiweho, nyirayo nta bicuruzwa yatumije mu mahanga, ataracuruje cyangwa ngo arangure mu gihugu nta n’ikindi yigeze akora.”
Yavuze ko uburyo bw’ikorabunabuhanga RRA ikoresha bwabacaga amande nk’abadasora ariko hakozwe ubugenzuzi babona ko batigeze bakora bahitamo gufunga izo TIN.
Hari kandi n’abandi bafungiwe TIN, abandi zirasinzirizwa bitewe n’uko zakoraga ariko zikagera aho zigahagarara.
Uwitonze “Hari izindi TIN zakoraga zikishyurirwaho imisoro ariko bigeze hagati birahagarara. Nyuma twabonaga nta kintu na kimwe kigaragaza ko ba nyirazo bari gukora. Bamwe bagiye banaza bakatubwira ko baje kubona akazi bagahagarika kwikorera. Ese uwo muntu twakomeza kumubara nk’umuntu tugomba guca umusoro. TIN zabo twarazifunze izindi turazisinziriza.”
Yongeyeho ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kubara umusoro ku bantu bakwiye kuwubarwaho, kandi ko ntaho bihuriye no kugabanuka kw’abasora.
Ibyo kandi byafashije n’abari barahawe izo TIN kuruhuka umutwaro wo gufatirwa ibihano kandi mu by’ukuri icyo bari barazifungurije batagikora.
Konti z’imisoro RRA yafunze mu mwaka ushize w’ingengo y’imari zirenga ibihumbi 40 mu gihe izindi zisaga ibihumbi 130 zasinzirijwe.
Ibyo byatumye ubucuruzi buto busora mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023/24 bugabanuka bugera ku 382.318 buvuye ku 465.378 naho ubucuruzi buciriritse busora buva kuri 842 bugera kuri 786.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!