Ni zimwe mu ngingo zigize amabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RRA yo ku 5 Kanama 2020, arebana no kwishyura mu byiciro. Ni amabwiriza yunganira ingamba zitandukanye Leta yagiye ifata zo korohereza abasora, muri ibi bihe byo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, cyahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi.
Biteganywa ko umusoreshwa ashobora gusaba Komiseri Mukuru kwishyura ibirarane mu byiciro mu gihe kitarenze amezi 12, ashobora kongerwa ariko ntarenge amezi 24, "iyo hari ibimenyetso by‘uko umusoreshwa afite ibibazo bikomeye by’ubukungu", nk’uko amabwiriza abivuga.
Ni gahunda izunganira abakora ubucuruzi ku rwego rukomeye, kuko umuntu wemerewe ubu buryo bwo kwishyura, aba ashobora guhabwa icyemezo kimwemerera guhabwa serivisi zihabwa abatarimo umwenda w’imisoro.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko gusaba kwishyura mu byiciro byashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, unyuze ku rubuga rwa RRA, mu rwego rwo korohereza abasora.
Kugira ngo umuntu yemererwe iyi serivisi asabwa kugaragaza ko nibura yishyuye 10% y‘umwenda, ubundi agatanga ingwate yemewe n’ubuyobozi bw‘imisoro; kandi akaba atarigeze akurikiranwaho icyaha cyo kunyereza imisoro.
Usaba kwishyura mu byiciro agaragaza ubwoko bw’umusoro; ingano y’umusoro, ibyiciro asaba kwishyuramo n’umwaka w’isoresha, kandi agasobanura impamvu adashobora kwishyura umusoro wose icyarimwe.
Mu rwego rwo korohereza abasora muri ibi bihe bya COVID-19 kandi, Guverinoma y’u Rwanda iheruka gukoraho miliyari zirenga 5 Frw z’ibihano n’inyungu z’ubukererwe n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, ku basoreshwa batabashije kwishyurira umusoro ku gihe bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
RRA ishishikariza abakuriweho ibyo bihano n’inyungu z’ubukererwe byo mu kwezi kwa Werurwe, Mata na Gicurasi 2020, n’abashaka kuzabikurirwaho, ko bagomba kwishyura umusoro fatizo bagombaga kwishyura, bitarenze ku wa 30 Nzeri 2020.
Bivuze ko ku basora bazaba batarishyura umusoro fatizo wose, hazatangira kubarwa inyungu z’ubukererwe zibarirwa ku musoro fatizo, guhera tariki 1 Ukwakira 2020.
Abasora kandi bakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga bishyura avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu mbere y’itariki ya 30 Nzeri, ibarwa hashingiwe ku gicuruzo usora yakoreye mu kwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena 2020.
RRA ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga
Uretse gusaba kwishyura mu byiciro bishobora gukorerwa mu ikoranabuhanga, RRA imaze gushyira serivisi nyinshi zayo muri ubu buryo, aho bitakiri ngombwa ko abazikeneye bajya ku biro byayo.
Uwitonze yakomeje ati "Ubu ushobora gusaba gahunda yo gukorerwa ihinduranya ry’ikinyabiziga utavuye aho uri, ukazajya ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gukoresha isuzuma ry’ikinyabiziga, ugahita ukorerwa n’ihinduranya ku buryo utahana ibyangombwa biranga ikinyabiziga cyawe (Carte Jaune na Plaque)."
Iyi gahunda isigaye ikorerwa ku biro bya RRA i Masoro mu Mujyi wa Kigali, mu ntara igasabirwa mu ikoranabuhanga, abayikeneye bakazajya ku biro bya RRA bibegereye bakoresha isuzuma ry’ibinyabiziga, bagahabwa icyangombwa kiranga ikinyabiziga.
Mu zindi serivisi z’imisoro ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga kandi harimo gusaba guhabwa EBM, cyangwa kohereza ubujurire mu gihe utanyuzwe n’ibyavuye mu igenzura, n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!