00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yakusanyije arenga miliyari 3.956 Frw mu 2025/26

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 July 2026 saa 11:59
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025/26 hakusanyijwe imisiro ingana na miliyari 3.956,4 Frw ugereranyije n’intego ya miliyari 3.795,4 Frw, bivuze ko yagezweho ku rugero rwa 104%.

Byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 8 Nyakanga 2026.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald yavuze ko mu 2025/26 hakusanyijwe imisoro ingana na miliyari 3.956,4 Frw mu gihe intego iki kigo cyari gifite yari ugukusanya miliyari 3.795,4 Frw, bivuze ko intego yagezweho ku rugero rwa 104%, mu gihe imisoro yazamutse ku rugero rwa 27,7% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.

Yasobanuye ko imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ari miliyari 137,9 Frw, bivuze ko intego yagezweho ku rugero rwa 102,4%

Niwenshuti yavuze ko umubare w’abasora wiyongereye kuko handitswe abagera kuri 126.282, basoze agera kuri miliyari 15 Frw. Ibirarane byishyujwe byageze kuri miliyari 277 Frw.

Ati “Abaturarwanda bamaze kumva neza inshingano zo gusora no gusora neza, aho bigaragara ko igipimo cyo gusora ku bushake kigenda kizamuka. Icya kabiri ni izamuka ry’ubukungu aho bigaragara ko ibihembwe byose iyo ubiteranyije muri rusange ubukungu bwazamutse kuri 11%, ibyo rero byatumye isahani y’imisoro yaguka ku buryo n’imisoro iriyongera.”

Umusoro ku nyongeragaciro na wo wariyongereye kuko ibyacurujwe byazamutse ku rugero rwa 23,7% mu gihe ibisoreshwa TVA byazamutse ku rugero rwa 59,2%.

Urwunguko rw’ibigo by’ubucuruzi rwazamutseho 22,9% ugereranyije n’umwaka washize, mu gihe umusoro ku mushahara wazamutseho 16%.

Ibicuruzwa byanyuze muri gasutamo bisoreshwa bwazamutseho 29,6%.

Niwenshuti yasobanuye ko gushyira mu bikorwa amategeko mashya byatumye umusoro wiyongere, aho byari biteganyijwe ko hazakusanywa miliyari 259,2 Frw ariko hakusanyijwe miliyari 286,7 Frw bingana na 110%.

Imisoro igize 61% by’ingengo y’imari ya 2026/27

Niwenshuti yatangaje ko mu mwaka wa 2026/27 bafite intego yo gukusanya miliyari 4640 Frw mu rwego rw’imisoro yo mu gihugu. Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze hari intego yo gukusanya miliyari 165,9 Frw, azafasha kunganira ingengo y’imari y’u Rwanda ku gipimo cya 61,6%.

Ati “Bigaragaza uruhare rukomeye kubahiriza inshingano zo gusora bigira mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturarwanda.”

Gahunda yo kubahiriza inshingano zo gusora mu 2026/27 izibanda cyane ku kwiyandikisha ku musoro, kumenyekanisha ku gihe no kwishyura umusoro ku gihe, no gukora imenyekanisha ruzuye kandi ry’ukuri.

Inzego zizagerwaho muri uyu mwaka mu buryo bwihariye ni inganda, ubwikorezi n’ububiko, urwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho, uburezi, ibijyanye n’inyubako, ubwubatsi, n’izindi nzego z’ubukerarugendo.

Yasobanuye ko kuri gasutamo hazibandwa ku batumiza ibintu mu mahanga ibicuruzwa bifite ibyago byo kutubahiriza amategeko.

Ingamba zizibandwaho harimo kwegera abasora, kugeza EBM ku basora bose bakaba bayifite kandi bayikoresha neza mu buryo bukwiriye no gukomeza gusaba abaguzi ba nyuma gusaba inyemezabuguzi ya EBM.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti yatangaje ko intego yo gukusanya umusoro yagezweho ku rugero rwa 104%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages