Itegeko rigenga imisoro yeguriwe inzego z’ibanze irimo uw’ipatante, uw’ubukode n’umusoro ku mutungo utimukanwa No 59/2011 ryo ku wa 31 Ukuboza 2011, rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yabyo.
Riteganya ko umusoro w’ipatante, utangwa ku mwaka n’umuntu wese utangiye ibikorwa bibyara inyungu, ukishyurwa bitarenze tariki 31 Werurwe z’umwaka usorerwa, hakurikijwe icyo umuntu akora n’aho agikorera. Ni ukuvuga mu mujyi cyangwa mu cyaro.
Mu kiganiro ‘Kubaza bitera kumenya’ cyagarukaga ku misoro yeguriwe inzego z’ibanze, cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Komiseri wungirije ushinzwe imisoro yeguriwe inzego z’ibanze muri RRA, Ernest Karasira, yavuze ko abamaze kumenyekanisha umusoro w’ipatante bakiri bake kandi igihe gisigaye ari gito.
Yagize ati “Haracyari ikibazo cy’uko abantu bose basabwa gutanga iyo misoro batabasha kuyitanga. Kugera ku itakiki ya 1 Werurwe 2018, twari dufite abantu barenga ibihumbi 300 bagombaga kwishyura umusoro w’Ipatante ariko abamaze kuwumenyekanisha, byari ibihumbi 46 birumvikana ko ibihumbi 254 bitaramenyekanisha.”
Karasira yakomeje avuga ko bagifite icyizere kuko hasigaye hafi ukwezi ko kuba abarebwa n’uwo musoro bawumenyekanishije bakanishyura.
Ati “Ariko tuzi neza ko tuzagira icyo kibazo dukurikije uko twabibonye umwaka ushize, kuko abantu bose baba bagomba gutanga uwo musoro batawitabira. Umwaka ushize, abawutanze basagaga 70%. Ni ukuvuga ngo abo 30%, tuba dufite inshingano zo kubakurikirana, tukabigisha, tukabasobanurira.”
Ku bwitabire bw’abatanga umusoro ku bukode, Karasira yavuze ko mu basaga ibihumbi 32 bagomba kuwumenyekanisha no kuwishyura abamaze kuwumenyekanisha ari 10%, naho abasaga ibihumbi bibiri nibo bamaze kuwishyura.
Umusoro ku mutungo utimukanwa, ugomba kumenyekanishwa n’abasaga ibihumbi bitanu, abagera ku 1000 nibo bawumenyekanishije gusa.
Iteko riteganya ko umuntu utatangiye umusoro ku gihe, abashinzwe gusoresha bamukurikirana akawishyura, akarenzaho n’ibihano by’ubukerewe bitewe n’igihe yakererewe uko kingana.
Urugero, igihe harenzeho munsi y’ukwezi kumwe, yishyuzwa amande angana na 10 % ry’umusoro, amezi abiri yishyura inyungu ya 20 %, amezi atatu agatanga 30% , amezi ane agatanga 40 % gukomeza.
Mu gihe ubukererwa bwatewe n’amakuru atuzuye cyangwa arimo urujijo, uwabikoze agomba gutanga amande ya 20% y’umusoro ku mwaka igihe ari ubwa mbere na 40% y’umusoro ku mwaka umwe igihe uwabikoze yasubiriye.



















TANGA IGITEKEREZO