Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA kirakangurira abacuruzi gukoresha imashini bahawe zitanga inyemezabuguzi kuko zizabafasha kuzamura imikorere yabo. Si ibyo gusa kuko bizafasha icyo kigo guhangana n’abakora ubucuruzi bwa magendu.
RRA ivuga ko gukoresha iyo mashini bizafasha abacuruzi banditse ku musoro w’inyongeragaciro (TVA) kumenya amakuru ku byo bacuruje umunsi ku wundi, bikazanafasha guca ubucuruzi bwa magendu. Yongeraho ko gukoresha izo mashini bizafasha n’abaguzi kuko bazajya bahabwa inyemezabuguzi ku bicuruzwa bamaze guhaha.
Kibogo Placide umukozi gukurikirana imikoreshereze y’utumashini dutanga imyemezabuguzi, agira ati ”Izo mashini zashyizweho kugira ngo zifashe abacuruzi kumenya ibicuruzwa bagurishije n’umusoro bitangwaho nta kwibeshya. Igihe bakoresha abakozi ntibazabashe kubiba ngo batange ibicuruzwa ku ruhande. Bikazanafasha ikigo kumenya abanyereza imisoro, bakurikiranwe ndetse banahabwe ibihano.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Robert Mugabe na we yongeraho ati "Imashini zitanga inyemezabuguzi nizikoreshwe ku nyungu z’umucuruzi n’umuguzi. Kandi birafasha kumenya ubucuruzi bwa magendu bukorwa, kuko hari aho ugisanga abacuruzi batabaruza ibicuruzwa byose.”
N’ubwo abacuruzi banditse ku musoro w’inyongeragaciro bagaragaza impungenge ko batazi gukoresha neza izo mashini kandi zibatinza mu kazi. RRA ivuga ko abacuruzi bahawe amahugurwa ahagije yo gukoresha izo mashini ku buryo, ku buryo haboneste ikindi kibazo umucuruzi yakwitabaza ikigo cy’imisoro n’amahoro.
RRA yongera kumara impungenge abacuruzi ko iyo mashini ibasha kubika umuriro mu masaha 48, ndetse n’iyo wagenda iminsi irenzeho, bashobora kwandika ibyo bacuruje umuriro ugarutse.
RRA imaze gutanga imashini 500 zose zatanzwe ku buntu, ariko izindi mashini zizatangwa, abacuruzi bazajya bazishyura amafaraga y’u Rwanda 1000 buri kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO