00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotary y’u Rwanda yibarutse club nshya (Amafoto)

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 13 Kamena 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abagiraneza uzwi nka Rotary wungutse club nshya ya Bugoyi Ibirunga izakorera mu Burengerazuba bw’igihugu, iba iya karindwi ugize mu gihugu.

Rotary Club ni umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Kuri uyu wa 12 Kamena 2021, ni bwo Rotary y’u Rwanda yungutse club nshya yiswe Bugoyi Ibirunga. Ifite abanyamuryango 25, ndetse izibanda mu gice cy’Uburengerazuba bw’igihugu. Iyi club yavutse ikomotse ku ya Musanze Murera imaze imyaka itanu ikorera imirimo yayo mu gice cy’Amajyaruguru n’Icy’Uburengerazuba.

Abanyamuryango ba Rotary Club Bugoyi Ibirunga baganiriye na IGIHE, bavuga ko bari banyotewe no gukora ibikorwa by’ubugiraneza kandi kuba babonye uko bazajya babikorera hamwe bizabafasha.

Umutoniwase Marie Grace yagize ati ‘‘Ndabyishimiye cyane kuko mbonye aho gukorera no gufasha umuryango Nyarwanda. Dufite amabwiriza tugenderaho kandi nzarushaho kuyateza imbere. Twiteguye kugera kure hashoboka kuko dufite ubushake n’ubushobozi.’’

Nirere Léopold yavuze ko yamenye Rotary Club nyuma yo kubishishikarizwa n’abandi banyamuryango.

Yagize ati ‘‘Nanjye rero nk’umuntu wari ufite umutima wo gufasha naje kwifatanya n’abandi. Ndishimye cyane kuba nakiriwe nk’umunyamuryango mushya kandi Rotary Club izamfasha kurushaho kwegera, gufasha no gukora ibikorwa by’urukundo.’’

Abanyamuryango ba Rotary bijeje ko bazakoresha imbaraga zabo n’ibitekerezo bigamije gukomeza kuyubaka.

Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yavuze ko yishimiye ivuka ryayo kandi ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo itere imbere.

Yagize ati ‘‘Ivuka ry’iyi Club yacu riranshimishije cyane kuko muri kariya gace izakoreramo wahasangaga abantu benshi bafite umutima wo kwitanga bagafasha nk’uko intego yacu imeze. Ubundi mu ivugabutumwa twigisha ko umuntu agomba gukunda mugenzi we. Ni cyo tugiye gushishikariza abantu babyumve, twishyire hamwe tugende dufasha abababaye.’’

Yavuze ko nk’abakirisitu bemera ko ivugabutumwa ryatangiriye ku ntumwa 12 rigakwira Isi yose.

Ati ‘‘Twebwe turenze abo turi 25, icyo tugiye gukora ni ugufasha abatishoboye kuva habi bakajya aheza. Turasaba abanyamuryango gushyira hamwe kugira ngo urukundo n’ubwitange basanganywe babyongere kandi bigere kure.’’

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko bishimira ko uyu muryango waguka kandi ari imbaraga zikenewe.

Yagize ati ‘‘Kuri twebwe ivuka ry’iyi Club ni ibyishimo bikomeye kuko bitwongerera abanyamuryango kandi uko biyongera ni ko n’imbaraga ziyongera. Hari ibikorwa twari dusanzwe dukora dufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda harimo gufasha mu buvuzi, uburezi n’iterambere muri rusange, ibyo rero bizadufasha kujya dukorera hirya no hino mu gihugu.’’

Bugoyi Ibirunga yitezweho ku ikubitiro gufasha abagizweho ingaruka n’inkurikizi zatewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Rugera yakomeje ati ‘‘Bazadufasha kuba twatangayo ubufasha ku mpunzi zahungiye mu Rwanda n’abandi bagizweho ingaruka n’iryo ruka. Icyo dusaba abanyamuryango ni ugukorana umurava. Ikindi ni ukwiga bakamenya icyo Rotary aricyo, uko ikora, uko bacunga ibikorwa n’uko batanga raporo yabyo kandi tuzabibafashamo ngo bakomeze bagire ubumenyi.’’

Usibye gufungura ku mugaragaro Rotary Club Bugoyi Ibirunga, hakozwe n’igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Rotary Club Musanze Murera no kwakira abanyamuryango bayo bane bashya.

Uyu muhango wanibukiwemo Masumbuko Moussa witabye Imana nyuma yo gutorerwa kuyobora Rotary Club Musanze Murera, icyo gihe yari agiye gutangira manda ye y’ubuyobozi muri Kamena 2019.

Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs zirindwi zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze Murera, Butare, Gasabo, Kigali-Virunga na Bugoyi Ibirunga.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, ashyikiriza Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, ibirango by'umuryango
Dr Muderevu Alexis usanzwe abarizwa muri Rotary Club Kigali Doyen yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko bishimira ko uyu muryango waguka kuko biwufasha gukomeza gukora imishinga igamije impinduka nziza z'abaturage
Abanyamuryango bashya ba Rotary Club Musanze Murera barahiriye kwinjira muri uyu muryango
Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yashyikirijwe ibendera riranga uyu muryango w'abagiraneza
Uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru
Uhereye ibumoso ni Mercy Wanjaou uyobora Rotary Club Musanze Murera, Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette na Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin wahawe icyemezo cy'ishimwe
Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yarahiye afashe ku ibendera
Umuyobozi wa Rotary Club Musanze Murera, Mercy Wanjaou, yashimye intambwe bateye mu bikorwa biteza imbere abenegihugu
Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yavuze ko bashaka gukomeza gushyira mu bikorwa intego uyu muryango washyiriweho zo kwita ku baturage n'imibereho yabo
Umuyobozi wa Rotary Club Musanze Murera, Mercy Wanjaou, yambika Israel Mbonyi ikiranga umunyamuryango
Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana yarahiriye kwinjira muri Rotary Club Musanze Murera
Yahise anahabwa ibendera riranga Rotary Club mu Rwanda
Abanyamuryango bashya bambitswe uturango twerekana ko babaye abanyamuryango ba Rotary Club mu Rwanda
Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin na Dr Muderevu Alexis usanzwe abarizwa muri Rotary Club Kigali Doyen
Mu kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu, Rotary Club Musanze Murera imaze ishinzwe hakaswe umugati "gâteau"
Rotary Club Musanze Murera yizihije isabukuru y'imyaka itanu imaze itanga umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho y'abaturage
Nirere Léopold yishimiye kwakirwa nk’umunyamuryango mushya wa Rotary Club, yizeza ko izamufasha gutanga umusanzu mu bikorwa by’urukundo n'ubugiraneza
Muri uyu muhango hibutswe Masumbuko Moussa witabye Imana akimara gutorerwa kuyobora Rotary Club Musanze Murera
Rotary y’u Rwanda yibarutse club nshya bituma izibarizwa mu gihugu zigera kuri zirindwi
Rotary Club Bugoyi Ibirunga yavutse ikomotse ku ya Musanze Murera imaze imyaka itanu ikorera imirimo yayo mu gice cy’Amajyaruguru n’Icy’Uburengerazuba bw'u Rwanda
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .