Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima buvuga ko imashini ifasha abana bavutse igihe kitageze cyangwa abavukanye ibindi bibazo bahawe na Rotary club ya Kigali izabafasha kwita ku bana bazajya bahavukira mbere yo kubohereza ku bitaro bikuru. Ni imashini ifite agaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Soeur Mariya Alice, umwe mu babikira bakora muri iki kigo nderabuzima aganira na IGIHE yagize ati“ Iyi mashini (couveuse) bayiduhaye tuyikeneye cyane kuko izajya ifasha abana bavuka bananiwe cyangwa abavutse igihe kitaragera mu gihe imbangukiragutabara (ambulance) itari yaza ngo ibajyane ku bitaro bikuru bya Masaka.”
Soeur Alice akomeza avuga ko n’ubwo bidakunze kubaho muri iki kigo nderabuzima ariko ngo bizeye umutekano w’umwana wese wahavukira.
Uretse ivuriro ryahawe iyo mashini, ababikira basheshe akanguhe, benshi muri bo bafite hejuru y’myaka 90, nabo bavuga ko bishimiye impano bagenewe y’ibiribwa, bakavuga ko uretse kubona ibyo kwizihiza iminsi mikuru, banashimishijwe no kubona ababazirikana bakabaganiriza.
Soeur Agnes Niyitegeka ukuriye Kominote y’Ababikira basheshe akanguhe i Kabuga aganira na IGIHE yagize ati "Twishimiye ko Rotary yatugeneye impano ingana n’ibihumbi 200 y’ibyo kurya, ngo twizihizanye Noheli kandi twanishimiye ko twabonye abatwitaho bakatuganiriza.”
Ubuyobozi bwa Rotary Club ya Kigali buvuga ko nk’uko intego yabo ari ugufasha no gukorera imbaga y’aho batuye, mu gihe basoza umwaka batekereje gufasha bamwe mu basheshe akanguhe bifatanya mu kwizihiza iminsi mikuru.
Perezida wa Rotary Club ya Kigali, Frederick Auger, yavuze ko bahisemo ivuriro ry’Ababikira rya Kabuga kuko ryakira ababyeyi benshi kandi bamwe ntibaba bishoboye, bityo uwahura n’ikibazo cyo kubyara umwana utageze igihe ntabe yashobora kwiyishyurira ibitaro cyangwa kwijyanayo agize ikibazo.
Uretse couvese yagenewe ivuriro rya Kabuga, Frederick avuga ko Rotary Club yageneye irindi vuriro rya Rwamagana, ibihumbi 200 byagenewe ababikira 30, bityo impano yose ikaba isaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Rwanda hari amashami arindwi ya Rotary Club District 9150 ari yo Rotary Club Kigali, Rotary Club Kigali-Gasabo, Rotary Club Mont-Jali, Rotary Club Butare, Rotary Club Virunga, Rotary Club Kibungo na Rotary Club Musanze-Murera.
Rotary Club yashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka irenga 100 ishize, abayijyamo bakaba ari abagaragaza umutima ufasha; kugeza ubu ikaba ikorera ku isi hose, aho ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2.



















TANGA IGITEKEREZO