Iki gikorwa cyiswe ‘Festival of Sports Rotary Edition’ cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, cyitabirwa n’abarimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, n’abandi.
Igitekerezo cy’iki gikorwa cyatangijwe na Dunia Heis ubarizwa muri Rotary Club Kigali Virunga, ariko ashyigikirwa n’urubyiruko rutandukanye rufite umutima wo gufasha abarwayi ba kanseri.
Hari gukusanywa miliyoni 57 Frw yo kugura imodoka izajya ivana abarwayi aho bacumbikirwa mu Murenge wa Kinyinya, bakagezwa ku Bitaro bya Kanombe, aho bafashirizwa n’abaganga, ikanabatahana.
Ni Imodoka izaba ikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurushaho kugabanya amafaranga agenda mu ngendo z’aba barwayi, ahubwo ajye mu bindi nk’uko byagarutsweho na Perezida ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline.
Ati “Twahisemo kugura imodoka ngo abarwayi babone uko bagera ku bitaro, noneho amafaranga twashyiraga mu kubategera, adufashe kongera umubare w’abo dufasha uyu munsi kuko abakeneye ubufasha ni benshi cyane.”
“Ntabwo tuzagarukira ku modoka gusa kuko uyu munsi hari abarwayi barenga 100 bakeneye ko tubacumbikira ariko aho dufite hakira abari hagati ya 27 na 30. Inyubako na yo ikeneye kwagurwa.”
Umwe mu rubyiruko rwagize uruhare mu gutegura ‘Festival of Sports Rotary Edition’, yavuze ko ari igikorwa kizahoraho mu rwego rwo gushaka inkunga yo gufasha abababaye.
Ati “Uyu munsi twakoze iki gikorwa kirimo na siporo, ariko nanone turifuza ko tuzajya tugikora kenshi kugira ngo tuzamure umubare w’ubushobozi twafashisha abababaye cyane cyane abarwaye kanseri badafite amikoro.”
Imibare y’Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.











































Amafoto: Isaac Munyemana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!