Dallaire wari ukuriye UNAMIR yari inarinze umutekano kuri hotel des Milles Collines, yavuze ko ibyerekanwe muri iyo filime ari amakuru y’ikinyoma, kuko bitagenze uko byagaragajwe.
Dallaire wakomeje kugaruka ku mateka ya Jenoside abinyujije mu nyandiko na filime, yavuze ko n’ubwo filime ya Hotel Rwanda yafashije abantu hirya no hino kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko inkuru irimo ivuga kuri Rusesabagina atari yo kuko yakabirijwe.
Yagize ati “Icyo ntekereza ko yafashije, ni uko yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeza kuvugwa, ariko ku bijyanye n’ibirimo, ni Hollywood [ibihimbano]”.
Yongeyeho ko filime zikorewe Hollywood akenshi ziba zifite inkuru mpimbano zitandukanye n’ukuri nk’ibyabaye, mu rwego rwo kuziryoshya kugira ngo zizagurwe cyane.
Philip Gourevitch nawe wanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavuze ko Rusesabagina ari nk’abantu bagerageza guhindura amateka ku bw’inyungu zabo.
Yagize ati “Ntekereza ko ari ingenzi ku bantu kumva ko hari abantu bandika ibinyoma bagamije kwigaragaza nk’intwari. Ni ingenzi cyane rero kwiga no gusobanukirwa ibiba biri gukorwa”.
Filimi Hotel Rwanda yakinwe kuri Rusesabagina nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines, abayobejwe nayo batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Kugeza ubu, dosiye ya Rusesabagina igeze mu bushinjacyaha ndetse aherutse kubwitaba, aho mu byo aregwa harimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’abaturage bo mu turere duhana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe, turimo Nyamagabe na Nyaruguru.
Ibitero bya FLN ya Rusesabagina muri utwo duce byahitanye abaturage icyenda, abandi benshi barakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!