00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIBA yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeza gusigasira amateka (Amafoto)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 30 May 2023 saa 06:45
Yasuwe :

Urugaga rw’Abahuza b’Umwuga mu Bwishingizi (Rwanda Insurance Brokers Association), RIBA, rwibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarugize basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023 ubera kuri uru rwibutso, witabirwa n’Umuyobozi wa RIBA, Mubiligi Jean Pierre, ndetse buri Kigo kibarizwa muri uru rugaga abereye umuyobozi kigira ugihagararira.

Ibyo bigo ni Liaison Insurance Brokers Ltd, Zion Insurance Brokers Ltd, Safe Insurance Brokers Ltd, Alpha Insurance Brokers Ltd, Connect Insurance Brokerage Services Ltd, Cuzo Insurance Brokers Ltd, Ascoma Rwanda Ltd, Global Risk Insurance Brokers Ltd na Falcon Insurance Services Ltd.

Hari kandi Stapple Brokerage Ltd, Alliance Insurance Brokers Ltd, Zamara Actuaries-Administrators and Insurance Brokers na Mirka Insurance Services Ltd.

Uyu muhango watangiye abahagarariye ibyo bigo basobanurirwa amateka y’uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, banumva ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babwumva hifashishijwe amashusho mbarankuru.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gusura igice kigize amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yakorwaga ndetse na nyuma yayo uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka.

Bizimana Maggy, umwe mu bitabiriye iki gikorwa ubarizwa muri RIBA, ashishikariza abaturarwando cyane cyane urubyiruko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ahandi habera ibikorwa byo Kwibuka, kuko ari kimwe mu bizabafasha kugira uruhare mu gusigasira amateka y’u Rwanda.

Ati ‘‘Impamvu twebwe nk’abantu batoya tugomba gusura Urwibutso, ni ukugira ngo icya mbere ibyabaye mu gihugu bitazibagirana, icya kabiri nk’abantu wenda batari bahari muri Jenoside, kugira ngo tumenye neza ibyabaye kandi duhe icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

Umuyobozi wa RIBA, Mubiligi Jean Pierre, akanaba Umuyobozi wa Alliance Insurance Brokers Ltd, yavuze ko igikorwa cyo gusura uru rwibutso ari kimwe mu biha abantu amasomo atuma bagira ururahe mu guhinduka kwiza kuri bo ndetse n’abo bayasangiza.

Ati ‘‘Gusura aha hantu umuntu ahavana amasomo akomeye cyane. Cyane cyane iyo usubiye mu Muryango Nyarwanda, uhavana ibintu byinshi ushobora gukoresha kugira ngo ubashe guhindura imyifatire, imyumvire n’imyitwarire mu Muryango Nyarwanda’’.

Mubiligi avuga ko Kwibuka nta Munyarwanda n’umwe bitareba, ibyatumye n’uru rugaga rutegura uyu munsi ndetse rukanagerera Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi inkunga y’amafaranga angana na miliyoni imwe, mu gushyigikira ibikorwa bigira uruhare mu kwiyubaka kw’abanyarwanda.

Ati ‘‘Iki ni ikintu kidukoraho twetse nta Munyarwanda n’umwe bitareba, hari n’abaje na mbere cyangwa se bazanagaruka binyuze mu zindi nzira, ariko nk’urugaga twavuze tuti tuze dusure urwibutso kandi tunibuke twiyubaka’’.

Yaboneyeho kwibutsa abanyarwanda ko bakwiye kwibuka biyubaka, bakigira ku mateka y’u Rwanda akabatera kugira umuhate wo gufatanyiriza hamwe mu kwiyubakira igihugu kitarangwamo amacakubiri.

Abitabiriye iki gikorwa bagisoje bashyira indabo ku mva ndetse banunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguwe muri uru rwibutso.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, basaga 259.000 bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Buri kigo mu bibarizwa muri RIBA cyagize ugihagararira muri uyu muhango
Urugaga rw’Abahuza b’Umwuga mu Bwishingizi (RIBA), rwatanze inkunga ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Umuyobozi wa RIBA, Mubiligi Jean Pierre, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bisiga amasomo yo guhindura imyumvire y'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages