00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yerekanye batatu bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 25 March 2025 saa 04:13
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu byose bihurira ku bwambuzi bushukana, barimo abaka abantu amafaranga bababeshya kubahesha akazi, visa n’ibindi.

Aba berekanywe kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, barimo abagabo babiri n’umugore umwe. Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe ubushinjacyaha.

Aba RIB yafunze harimo ukurikiranyweho ubwambuzi no kwihesha ibintu by’undi akoresheje uburiganya.

RIB yatangaje ko iperereza rigaragaza ko uwo muntu yafunguje ibigo by’ubucuruzi byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.

Uyu kandi yari yarashinze ibigo bitatu birimo Kora Nawe Ltd, Abanyamwuga, hamwe na Gura na Serivisi. Ibi bigo yari yarabifunguriye ibiro i Nyarugenge, Nyabugogo n’i Remera.

Ni mu gihe abandi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku bwambuzi n’iyezandoke rikoresheje uburiganya.

RIB yavuze ko aba bantu batatu bakurikiranyweho ibi byaha by’iyezandonke, gusa umwe muri bo akurikiranyweho ikindi cy’umwihariko cyo kuba yarakoreye ishimishamubiri abakobwa n’abagore yemereraga imirimo.

Aba kandi bafashwe bamaze kwakira agera kuri miliyoni 70 Frw bakuye muri ubwo buriganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abantu kwirinda ababashuka babizeza akazi, kubashakira visa n’ibindi.

Yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda gushishoza cyane cyane abashaka akazi. Bagire amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.”

Dr. Murangira yashimangiye ko RIB izakomeza kurwanya abakora ibi byaha yivuye inyuma ndetse avuga ko RIB itazigera yihanganira abantu n’ibigo byambura amafaranga abantu babizeza ibitangaza cyane cyane ibigo bishakira abantu Visa no kwiga mu mahanga.

Yasoje avuga ko aho Isi igeze, nta muntu wagakwiriye kubeshywa ngo atange amafaranga ye. Ati “Byari bikwiriye guhagarara, nta muntu wari ukwiriye kubeshywa muri uyu mwaka wa 2025, nta muntu ukwiye kubeshywa ngo atwarwe amafaranga ye."

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abantu kwirinda ababashuka babizeza akazi no kubashakira visa
Abagera muri batatu batawe muri yombi bakekwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .