Kuri uyu wa Gatandatu nibwo RIB yashyikirje Kenya yari ihagarariwe n’urwego rwa Interpol i Nairobi.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi yafashwe muri Kanama 2018, ubwo yari igeze ku mupaka wa Rusizi I mu Rwanda iva i Bukavu muri RDC yerekeza i Burundi.
Sgt. Elvis Kiplimo Rutto wari uhagarariye Interpol ya Kenya, yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka yibwe muri Kamena 2014.
Uwo bibye iyi modoka ni umushoramari wakoreraga muri Kenya witwa James Mweya ku wa 28 Gashyantare 2014.
Bikekwako yibwe n’umukomisiyoneri wo muri Kenya, ayigurisha n’abanye- Congo babiri; Uwitwa Jean Claude na Mupero, na bo baje kuyigurisha uwitwa Robert Stephen Jones, ari nawe wayifatanywe.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye “Abagura ibinyabiziga kubanza kumenya inkomoko yabyo.”
Yakomeje agira ati “Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buri gukorana n’ubwa Congo kugira ngo turebe ko twagera ku wayibye muri Kenya.”
Muri Mutarama 2019, RIB yasubije Uganda imodoka yo mu bwoko bwa Fuso na moto byari byafatiwe mu Rwanda byibweyo.
RIB ivuga ko ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere mu gukumira no guhashya ibyaha byambukiranya imipaka buzakomeza.



















TANGA IGITEKEREZO