Yabigarutseho ku wa 25 Kamena 2026, ubwo yatangaga ibisobanuro kuri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, yisobanura ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Mu bibazo bigaragaramo harimo icy’umushinga wo kuvugurura Stade ya Huye hashyirwamo ubwatsi bugezweho no gushyiramo amatara yavuye muri Stade ya Rubavu wadindiye cyane.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA, Alphonse Rukaburandekwe yasobanuye ko uyu mushinga wagaragayemo ubukererwe bwatewe n’impamvu zirimo kugeza ibikoresho kuri iki kibuga kuko ibyinshi biva hanze.
Ati “Ibikoresho byose bikenewe byageze kuri kibuga, ubu bari gukora kandi hari n’amasezerano dufitanye ndetse n’ibyo biyemeje ni uko uyu mushinga uzaba warangiye mu ntangiriro za Kanama [2026]”
Rukaburandekwe yagaragaje ko mu cyumweru gishize imirimo yari igeze kuri 35%, ndetse ku wa 15 Kanama iki kibuga kizaba cyabonetse.
Ati “Icyadutindije ni ukugeza ibikoresho ku cyubakwa, ibikoresho bimaze kugera ku cyubakwa twababwiye ko bongera kuduha igenabikorwa baduha kugeza ku wa 15 Kanama, ariko turi kubivuganaho kugira ngo turebe ko byarangira kuko twifuza ko iriya stade tuyimurikira Abanyarwanda bagatangira kuyikoresha.”
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje impungenge ku mpamvu zatanzwe z’uko imirimo yandindijwe n’imvururu zabaye nyuma y’amatora yo muri Tanzania yabaye mu Ukuboza 2025.
Ati “Niba byaranabaye ntabwo ari byo byatuma habaho ubukererwe kuko n’uyu munsi ntibihari kandi ubukererwe buracyahari, murebe neza niba icyo gisobanuro mwatanze ari cyo gikwiriye gutangwa kugeza uyu munsi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!