Iyi nyubako ikoreramo Minisiteri y’Urubyiruko, iy’Ikoranabuhanga, iy’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, iy’Amashyamba n’iy’Ibidukikije n’ibindi bigo bya Leta.
Nyarugenge Pansion Plaza yubatswe mu 2013 yari yatangiye kwiyasa ku gice giherereyeho parking no hanze mu mpera za 2015.
Muri Werurwe 2016, RHA yakoze ubugenzuzi isanga iyo nyubako idashobora gusenyuka kuko ikibazo cyatumye yiyasa kitari ku nzu ahubwo gishingiye ku mirimo ya nyuma yo kuyubaka itarakozwe neza, itaka riri mu kibanza cyayo ritaratsindagiwe neza.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenzura ry’imyubakire muri RHA, Umugwaneza Alice, yabwiye IGIHE ko ibyo byatumye ubutaka busoma amazi menshi yagendaga mu matiyo atwara ay’imvura yari yarangiritse, butangira kwika ariko inyubako ntacyo byayihungabanyijeho.
Muri Nyakanga 2016, RHA ifatanyije na sosiyete y’ubwubatsi Hygebat yayubatse batangije imirimo yo gukosora ibitari bikoze neza, birimo kongera gutsindagira iryo taka no gusana amatiyo y’amazi yari yarangiritse no kuyanyuza hejuru ku butaka ku buryo n’ikindi gihe yaba yangiritse ikibazo cyajya gihita kiboneka vuba.
Umugwaneza ati “Ngira ngo ibibazo byose by’inzira z’amazi y’imvura harimo amatiyo yinjiriraga mu nzu ubu yarasohowe anyuzwa hanze aratwikirwa, byarangiye gukosorwa muri Kanama 2016, ubutaka bwari bwasomye bukagira ikibazo cyo kwika bwakuweho busimbuzwa ubundi n’amapave asubizwaho, ubu hashize umwaka n’igice. Ari icyo gihe no mu minsi ya vuba twarabigenzuye. Tubona n’aho hakosowe nta kibazo hafite.”
Urwunge rw’amategeko y’imyubakire RHA igenderaho, rugaragaza uko inyubako igomba kubakwa guhera mu mushinga wayo kugeza itangiye gukoreshwa kandi igenzurwa ubuziranenge bwayo.
Inyubako rusange n’izihuriramo n’abantu benshi zigenwa n’abagenamyubakire (Designers) zigakurikiranwa n’aba-Enjeniyeri bari mu rugaga rwabo, zikagira ba rwiyemezamirimo n’umukozi ushinzwe imigendekere myiza yayo, agenzura buri kimwe kigiye kuyikoreshwaho cyangwa kuyikorwaho niba cyujuje ubuziranenge.
Umugwaneza avuga ko amategeko n’amagenzura ku buziranenge bw’inyubako bugenzura umunsi ku wundi ndetse ko inyubako igaragaweho ko nta buziranenge yujuje ihita ihagarikwa.
Zimwe mu zakozweho igenzurwa harimo iya KBC iherereye Kimihurura, CHIC iri mu mujyi rwagati n’izindi, ndetse ngo hari iyitwa Albert Supply iherereye ku Gishushu yahagaritswe kubera idafite umugenzuzi ucunga ubuziranenge bw’uko yubakwa.
Nyarugenge Pension Plaza yubatse ku buso bwa metero kare 6,790, ifite agaciro ka miliyari 11.2Frw; yubatswe na sosiyete y’ubwubatsi Hygebat ishyikirizwa Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda muri Gicurasi 2013, iza kugurwa na Leta ku wa 25 Ukwakira 2013.
Amafoto yo mu gihe cy’isana
Nyuma y’isana
Amafoto: Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO