Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatatu tariki 5 Ukwakira 2016, kivuga ku cyumweru cyahariwe imiturire ku rwego rw’isi, Umuyobozi w’icyo kigo Eng. Didier Sagashya yavuze ko hafashwe ingamba zigamije gukura ubuzima bwa benshi mu manegeka no kubatuza mu midugudu ifte ibyangombwa byose.
Yagize ati “ Mumaze iminsi mubona imvura igwa ndetse muzi ko mu mwaka wa 2004 na 2008 abataruge batuye i Jari bahuye n’isanganya ry’imvura bitewe n’imiturire itanoze, turashaka kwimura abantu kandi ndizera ko tuzagera ku ntego twihaye”.
Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko hagiye kubakwa imidugudu muri gahunda yo kunoza imiturire mu bice by’icyaro, kugira ngo abaturage bature mu midugudu ifite ibikorwa remezo nkenerwa ijyanye n’igihe, izabanza gutuzwamo abatuye mu manegeka.
Kampayana Augustin, Ushinzwe imiturire n’iterambere mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire(RHA) yavuze ko iyo midugudu izubakwa muri gahunda y’amajyambere arambye (Integrated Development Programme-IDP model village) yatangijwe muri 2010.
Kampayana yavuze ko izaba iteye nk’uwashyizwe mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, uherutse kwimurirwamo abaturage bavuye ku birwa bya Mazane na Sharita.
Kampayana yagize ati “Twateganyije ahazubakwa iyo midugudu, ibishushanyo byari bigikomeza. Turashaka ko buri karere kagira umudugudu w’icyitegererezo.”
Ubuyobozi bw’iki kigo kandi butangaza ko bugiye gutangiza uburyo bwo kubaka inzu umunani muri imwe,gahunda izafasha mu kurondereza ubutaka buturwaho aho inzu zizajya zubakwa zigana hejuru.
Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 10 buri mwaka, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiturire. Uyu mwaka mu Rwanda ukaba warijihijwe ku itariki ya 3 Ukwakira, ku nsanganyamatsiko igira iti “Duture neza kandi heza, amashanyarazi kuri bose.”



















TANGA IGITEKEREZO