Iki gikorwa cyabaye kuwa 30 Kamena 2017, kigamije kwiga amateka ya Jenoside, guha icyubahiro Abatutsi bishwe no guharanira ko itazongera ukundi, cyabereye mu Murenge wa Rukumberi , ufite amateka yihariye.
Mu bice basuye, harimo umugezi w’Akagera, ikiyaga cya Mugesera byaroshywemo Abatutsi batagira ingano n’urwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 38.
Basobanuriwe ayo mateka, banashyira indabo ku bice bitandukanye by’aho Abatutsi biciwe urw’agashinyaguro.
Rwakayigamba Stanislas, umwe mu baturage bahawe amashanyarazi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo nyuma y’igihe kinini afite agahinda yatewe no kubura abe muri Jenoside, aho yagize ati “Ubu ndishimye. Ni ukuri byambabazaga kubona abo duturanye bacanye njye ndi mu kizima.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko gusura Rukumberi muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu rwego rwo kwiga amateka, ko ayaho ari umwihariko ndetse ukaba n’umwanya wo guha icyubahiro abayizize no gufata mu mugongo abasigaye.
Yavuze ko guha amashanyarazi abacitse ku icumu batishoboye ari ugukomeza gucana urumuri rwakongejwe n’inkotanyi igihe zabohoraga igihugu zikarokora Abatutsi bicwaga.
Yagize ati “Twaje hano i Rukumberi, tuzi neza ko amateka y’ibyahabaye atari yoroshye. Twari tuzi ko Inkotanyi hari urumuri zahacanye, twari twifuje ko urwo rumuri rukomeza kwaka, niyo mpamvu twahaye abanya-Rukumberi amashanyarazi akomoka ku zuba.”
Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Sibomana Jean Bosco, yashimiye RGB ku bw’igikorwa cyo gucanira abarokotse, avuga ko iyo mbere haza kubaho imiyoborere myiza nta Jenoside yari kuba.
Umurenge wa Rukumberi ufite amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe abatutsi, aho kuva 1959 hiciwe abatutsi barimo abagiye bavanwa muri Gikongoro, Butare n’ahandi bashaka ko bazicwa n’inzara abandi bakaribwa na tsé-tsé zabaga mu mashyamba yaho.



















TANGA IGITEKEREZO