RGB irasaba abaturage guca ukubiri n’umuco wo kwanga imyanzuro y’ubutabera kuko bidindiza icyerekezo cy’imiyoborere myiza igihugu cyihaye, ibi ariko ngo biterwa n’uko abaturage batitabira gukoresha urwego rw’akarere rushinzwe kubunganira mu mategeko( MAJ).
Mu muhango w’imurikabikorwa mu karere ka Gakenke, umurenge wa Rushashi kuri uyu wa 17 Ukwakira 2014, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri RGB yasabye abaturage guca ukubiri n’umuco wo kutava ku izima ngo ntibemere ibyemezo by’inkiko kuko bidahuye n’ibyo bifuza.
Yavuze ko gukomeza gukurura imanza, bituma utishimiye imyanzuro y’urubanza ashaka abamushyigikira bigatuma habyuka amakimbirane.
Nyuma yo kumurika ibikorwa birimo ubuhinzi bw’ikawa, ubuhinzi bw’amagweja n’ibindi bitandukanye, abaturage bahawe umwanya ngo batange ibitekerezo n’ibibazo bafite.
Uretse abambuwe na ba rwiyemezamirimo, abandi baturage benshi bagaragaje ko bahuye n’akarengane mu nzego z’ubutabera.
Aka karengane ahanini bakavuga bahereye ku kutanyurwa n’imyanzuro y’inkiko aho inkiko zanzura ko batsinzwe nyamara bo batabyemera.
Uretse abatemera imyanzuro y’inkiko, hari n’abagaragaza ko ubutabera butabakorerwa.
Urugero ni umugabo witwa Nduhirabandi Boniface wo mu mudugudu wa Giheta mu kagali ka Rwankuba. Yagaragaje ko yakubiswe n’umuntu akajya mu bitaro n’ubu akaba adafite uburyo bwo kwivuza. Ikibazo cye ngo yakigjeje ku buyobozi bwose ndetse n’ubushinjacyaha ariko hashize amazi atatu nta gisubizo arahabwa.
Umuhuzabikorwa wa RGB, Munyandamutsa Jean Paul, wari witabiriye uyu muhango yavuzeko ibi biterwa n’uko abaturage banyuza ibibazo byabo mu nzira zitari zo cyangwa bigapfira mu buryo bitwaramo.
Yagize ati “ushobora kugenda ubaza ikibazo cyawe nticyumvikane uko bikwiriye kuko wakibajije nabi cyangwa wakibajije ahatari ho . Ibyo bigatuma utabona igisubizo kikunyuze.”
Yagaragaje ko abaturage bamwe batamenya aho berekeza ibibazo byabo. Gusa ngo ibi ntibikwiye kuba bibaho kuko hari inzego zashyizweho na Leta zo gutanga ubwunganizi no kugira inama abaturage mu by’amategeko.
Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko hari abakozi bafite ubunararibonye mu gufasha abaturage ku bibazo nk’ibyo basobanura ku bera wenda ubujiji ntibyumvikane. Abo bakozi bitwa MAJ. Abaturage bakwiye kujya babitabaza aho kugirango humvikane umuturage uvuga ko yarengayijwe kubera kutamenya.”
Abakozi b’akarere bunganira abaturage mu by’amategeko “MAJ” bafasha abaturage gusobanura ibibazo byabo bigahuzwa n’amategeko kugira ngo babone ubutabera nyabwo.
Munyandamutsa avuga ko inzego z’ibanze zidakora inshingano zazo neza, ngo zifashe abaturage gusobanukirwa n’aho babariza mu gihe bahuye n’ikibazo asaba ko haterwa intambwe mu kwegereza abaturage urwego rwa MAJ.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe ubukungu, Uwitonze Odette, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kumva amategeko no kumenya inzego nyazo zo kunyuzamo ibibazo byabo.
Yagize ati “Tugiye gutangira gahunda yo gukoresha urwego rwa MAJ rukajya ruzenguruka mu mirenge rusobanurira abaturage amategeko n’uko bajya babaza neza ibibazo byabo kandi bikabonerwa umuti.”
Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwemeza ko bugiye gukoranira hafi na ba rwiyemezamirimo kugirango hatazagira abongera kwambura abaturage. Ibibazo byagaragajwe byose, bijeje ko bagiye kubishakira ibisubizo.
Imurikabikorwa mu Karere ka Gakenke ryari ryitabiriwe n’ikawa ya Muhondo yabaye iya mbere ku rwego rw’igihugu kuri ubu ikaba iri kugurwa amadorali 81,79.



















TANGA IGITEKEREZO