Ku ikubitiro Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB cyahereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, ahahuriye abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere, iza Gisivile , Iza Gizirikare n’iza Polisi.
Mu biganiro byatanzwe, habayemo gusobanurirwaneza Itegeko rijyanye no gutanga amakuru, banagaragarizwa inyungu zikomeye bafite mu kuyatanga.
Gerard Mbanda, Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakru muri RGB yavuze ko kuba bahereye i Musanze atari uko ari ho hari ikibazo gikomeye cyo kwimana amakuru, ko ahubwo ari gahunda ndende izagera mu turere twose tw’igihugu, bahereye ku tw’imijyi, bakazakomereza i Karongi, Huye na Nyagatare.
Gerard Mbanda yongeyeho ko guha amakuru Itangazamakuru ari ukurifasha gukora akazi karyo neza no kuzuza inshingano, ariko kandi bigafasha n’abayobozi kumenyekanisha ibyo bageraho.
Arishimira kandi ko abayobozi bagenda babyumva, bakagaragaza ko kudasobanukirwa neza ari imwe mu mpamvu zituma badatanga amakuru nk’uko bikwiye.
Fred Muvunyi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), yavuze ko hari ibyatangiye guhinduka mu mikorere y’abayobozi b’ingeri zinyuranye, mu buryo babanye kandi bakorana n’itangazamakuru, ati: "Nubwo hakiri utubazo two gukorwaho, hatewe intambwe nziza yo kwishimirwa, kandi biragaragara ko babyumva."
Fred Muvunyi akangurira abayobozi kumva akamaro k’Itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu, akanabasaba kutagorana banga gutanga amakuru mu nzira zimwe na zimwe nko kuri Telefoni, kubera ko ari bumwe mu buryo bwemewe bwo gusabamo amakuru, kandi bikaba bitakoroha ko ukeneye amakuru ahura, imbona nkubone, n’uwo ayakeneyeho igihe cyose.
Ku ruhande rw’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Aimé Kajangana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’Abayobozi, yavuze ko bamaze kwakira ibirego 17 by’abimana amakuru, iyo basesengura impamvu zibitera basanga hari ikibazo cy’urwikekwe no kwishishanya hagati y’abasaba amakuru n’abayatanga. Kajangana asaba abayobozi n’abanyamakuru gukorana nk’abafatanyabikorwa aho guhangana.
Ku ruhande rwa Musanze nk’Akarere kahuguwe bwa mbere, Clément Twizerimana ushinzwe imikoranire n’imibanire by’akarere n’izindi nzego akaba kandi ashinzwe itumanaho n’itangazamakuru, avuga ko bibwiraga ko gutanga amakuru atari inshingano, ahubwo ari ubushake, kandi ko ahanini basangaga nta n’impamvu yo kuyatanga kuko ibyinshi baba babifata nk’amabanga y’ubuyobozi.
Yagize ati: "Kuva ubu aho duhuguriwe turushijeho gusobanukirwa. Tuzajya tuyatanga aho akenewe hose n’igihe akenewe".
Iki gikorwa cyo guhugura abayobozi b’ingeri zinyuranye mu turere twose tw’igihugu kiri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB), rufatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi na IWPR.
NTWALI John Williams
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO