00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RFTC ishobora gutabara mu izanzamuka ry’imikorere ya ONATRACOM

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 18 February 2015 saa 06:32
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu (ONATRACOM) gishobora kwinjiramo akaboko k’ Impuzamahuriro y’amakoperative atwara abangenzi mu modoka nini n’intoya (RFTC) nyuma y’aho gisabiwe kuvugururwa kikanahabwa abikorera mu guhagarika igihombo cyatezaga Leta.

Mu rugendo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) yakoreye muri ONATRACOM kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Majoro John Bosco Murasanyi yabagaragarije ko mu minsi mike hashobora gusinywa amasezerano n’abikorera mu gufatanya na Leta gucunga iki kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

Yagaragaje ko nk’uko Leta yafashe umwanzuro ko iki kigo cyashyirwa mu maboko y’abikorera, hatanzwe isoko, haboneka amasosiyete yo muri Afurika y’Epfo na Australia, ariko aza kutemera ibyo yasabwaga kuba yakubahiriza.

Nyuma y’abo banyamahanga, ubuyobozi bwa ONATRACOM bwabwiye Abadepite ko isosiyete yo mu Rwanda, RFTC, yagaragaje ko ikeneye kuricunga, ubu hakaba hari kwigwa ku nyingo, no kunoza uko yazakorana n’iki kigo cya Leta. Biteganyijwe ko amasezerano yasinywa bitarenze werurwe uyu mwaka.

Abadepite basobanuriwe ko ONATRACOM ishobora kuzabona ubufasha bwa RFTC

ONATRACOM yaguye mu gihombo gikabije kugeza n’aho Intumwa za Rubanda zisanga igikwiye ari ukuyisesa, kuko igereranywa n’umurwayi usamba.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2012-2013 yagaragaza ko ONATRACOM ifite imyenda ya miliyari 3,7, byongeye kandi n’imodoka mbarwa zari zisigaye ntacyo zinjiriza Leta.

Igiteye impungenge na n’ubu, bivugwa ko hari abakozi ba ONATRACOM badatangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, bikaba bishobora gutuma Leta yazacibwa amafaranga hagize umukozi ujyana mu nkiko iki kigo ko kitamuteganyirije.

Kugeza na n’ubu kandi, Maj. Murasanyi yagaragaje ko buri kwezi iki kigo kiba gikeneye miliyoni 160 kugira ngo kibeho kinahembe abakozi, nyamara rimwe na rimwe ugasanga cyinjije miliyoni 120. Hakazamo icyuho cya miliyoni 40 nubwo atari buri gihe.

Ku byerekeye imyenda, Maj Murasanyi yagaragaje ko kugeza ubu hamaze kwishyurwa miliyari ebyiri.

Imodoka za ONATRACOM zikorera mu mihanda yo mu cyaro 34, imihanda 3 ihuza imijyi n’umuhanda umwe mpuzamahanga wa Kigali–Kampala. Mu bihe bya Kera izi modoka zageraga mu mihanda 145.

Uyu Muyobozi yagaragaje ko muri iyi mihanda imodoka ziyongereye zavuye kuri 45 ziri kugera muri 60, kandi ngo mu minsi iza zishobora no kugera muri 70.

Zimwe mu mbogamizi zikomeye ubuyobozi bwa ONATRACOM bugaragaza ko zizakemuka nihageramo abikorera, harimo uburyo bwo kugura ibyuma bisimbura ibyangiritse ku modoka.

Maj Murasanyi agaragaza ko imodoka z’iki kigo zifite umwihariko wo kugera kure mu cyaro, mu mihanda mibi, iyo icyuma cyangiritse, hakenewe ikigisimbura, n’iyo imodoka yagiye iyo bigwa, iherayo hategerejwe inzira ndende zikoreshwa mu masoko ya Leta kugira ngo hagurwe ikigisimbura. Hitezwe ko abikorera bo bajya bahita babyihutsha, imodoka igahita ikorwa.

Mu mikorere ya ONATRACOM, Leta yashyiragamo amafaranga ku buryo n’imodoka zagiye mu cyaro mu mihanda mibi, ntizibe zitegerejweho inyungu, ariko abaturage bagafashwa mu ngendo.

Visi perezida wa PAC, Depite Karenzi Theoneste, yabwiye itangazamkuru ko hari impinduka mu micungire ya ONATRACOM, yo yagaragajwe ko abayobozi babanjirije abariho ubu aribo bateje igihombo.

Yagize ati "Icyo umuntu yavuga ni uko ubuyobozi buhari buragerageza gukemura ibibazo, ntibiracyamuka neza, ariko ubona hari ubushake bwo gukemura ibibazo.”

Yagaragaje ko afite icyizere ko ibibazo bya ONATRACOM bizarangira kubw’imicungire myiza n’ivugururwa ry’iki kigo rijyanye no gushyiramo abikorera.

Hategerejwe impinduka mu mikorere ya ONATRACOM, n’abatuye mu byaro bakabasha koroherwa n’ingendo na za bisi, bakaruhuka ibirometero n’ibirometero hamwe basigaye bagenza amaguru ngo bagere aho imodoka zindi zigera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages