00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Remera: Yapfiriye imbere y’akabari nyuma y’amasaha 12 nta butabazi

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka & J. Williams NTWALI

Kuya 4 October 2014 saa 05:05
Yasuwe :

Mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu ushyira uwa gatandatu, umugabo wamenyekanye ku izina Viateur yatoraguwe imbere ya Hotel yasinze bikabije, apfa nyuma y’amasaha 12 yabuze umutabara.
Nk’uko twabitangarijwe n’abo twahasanze, uyu mugabo Viateur yatoraguwe hagati ya saa sita na saa saba z’ijoro mu muferege uri imbere ya Hotel, ajyanwa ku ibaraza ry’akabari byegeranye, bategereje ko azanzamuka. Aba baturage bavuga ko yahagejejwe na Cyriaque, ari nawe wababwiye aho yamubonye aryamye bwa mbere. (…)

Mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu ushyira uwa gatandatu, umugabo wamenyekanye ku izina Viateur yatoraguwe imbere ya Hotel yasinze bikabije, apfa nyuma y’amasaha 12 yabuze umutabara.

Nk’uko twabitangarijwe n’abo twahasanze, uyu mugabo Viateur yatoraguwe hagati ya saa sita na saa saba z’ijoro mu muferege uri imbere ya Hotel, ajyanwa ku ibaraza ry’akabari byegeranye, bategereje ko azanzamuka. Aba baturage bavuga ko yahagejejwe na Cyriaque, ari nawe wababwiye aho yamubonye aryamye bwa mbere.

Mu gitondo, Viateur yasaga n’uwagaruye akajisho, ba nyirakabari batabaza inzego z’Ubuyobozi na Polisi ikorera muri Gare i Remera, ariko ntiyigeze agira ubufasha na bucye ahabwa, kuko yafatwaga nk’umusinzi. Umwe mu babonye uburyo Viateur yateraganwaga yabuze ubufasha, yabwiye IGIHE ko abapolisi bavuze ko nta Mbangukiragutabara n’imwe yatwara umusinzi, bamusiga aho.

Uyu mugabo yakomeje kugararagurika kuri iryo baraza, kugeza ubwo ashiriyemo umwuka ku gicamunsi, mu ma saa saba z’amanywa, hashize amasaha asaga gato 12 atoraguwe.

Umurambo wa Viateur wiriwe hanze ku rubaraza kugeza hafi mu ma saa kumi, ubwo Polisi yagarukaga igatwara umurambo mu bitaro bya Kanombe ngo hagenzurwe icyaba cyamuhitanye.

Mu gihe impamvu nyakuri y’icyahitanye Viateur itaramenyekana, Polisi yataye muri yombi umukozi wo mu kabari, wabonye Cyriaque azana Viateur. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Mbabazi Modeste wari uhibereye, yatangarije IGIHE ko uwapfuye bamubonye, ariko andi makuru akaba atarakusanywa.

Bitewe no kuba uwapfuye atagaragaza ibikomere, bamwe mu bamubonye baravuga ko bakeka ko inzoga nyinshi zamunukagaho zaba ari zo zamuhitanye, kuko ngo asanzwe asinda cyane. Ku by’urupfu rwa Viateur wari usanzwe akora akazi gasaba ingufu nyinshi, hari n’abakeka ko imodoka yaba yamuhutaje ikamufatanya n’ubusinzi, ariko nta gihamya babifitiye.

Igihurizwaho na bose mu bo twahasanze ni uko uyu mugabo iyo aza gutabarwa hakiri kare, ntacyo yari kuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages