Muri iri joro ryacyeye, umumotari yatezwe n’amabandi abiri, afatanyije n’umugenzi yari atwaye bamwambura moto babanje kumutera urusenda mu maso.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2013 ahagana saa saba n’igice z’ijoro, umumotari yatwaye umugenzi amukuye ku Giporoso i Remera, amujyanye mu mudugudu w’Urwego Akagari ka Rukiri II, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo.
Uyu mumotari yambuwe moto nyuma yo guterwa urusenda mu maso akanakubitwa ndetse agakomeretswa bikabije byamuviriyemo kujyanwa ku bitaro bya Kibagabaga, aho akurikiranwa n’abaganga.
Nk’uko tubikesha umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SSP Urbain Mwiseneza, uyu mumotari avuga ko umusore yari atwaye yamusabye kumugeza mu mudugudu w’Urwego, Akagari ka Rukiri II, bahageze bahasanga abandi basore babiri bahise bamuroha urusenda mu maso. Ubwo yashakaga kwirwanaho bamukubise bamusiga ari intere bamutwara moto.
SSP Mwiseneza yagize ati “Polisi ikomeje iperereza, uretse ko abo babikoze bataramenyekana. Ariko kandi Polisi ntiyabuza abamotari gutwara abagenzi mu masaha y’ijoro, kuko ari umurimo ubatunze. Icyo dusaba Abanyarwada cyane cyane abaturiye Kigali, ni ukudufasha bagatanga amakuru ku bakekwaho ubujura nk’ubu, bose bagakurikiranwa.”
Bamwe mu batwara abagenzi mu masaha y’ijoro bavuga ko batewe ubwoba n’ubu bujura, kuko bukunda gukorwa kuri moto zikiri nshya.
Uwitwa Manu yongeyeho ko ubwoba bwiyongerera ku kuba benshi bakora nijoro baba batijwe moto n’abakoze ku manywa, ku buryo uyambuwe aba ataye mu byago mugenzi we.
Yagize ati “Benshi mu batwara nijoro bahabwa moto n’abamotari bakora ku manywa, igiteye ubwoba ni uko bayikwambura atari n’iyawe, ukaba ushyize mu kaga uwakurobesheje.”
Polisi irakangurira abatwara abagenzi kugira amakenga mu gihe batwaye abantu nijoro, babona aho umugenzi yasabye gusigara hari abantu adashira amakenga, akaharenga akamusiga hirya yaho.
Nyuma yo kumenya aya makuru twabajije ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace, Alice Kabaganwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukiri II ndetse na Masumbuko Vincent ushinzwe irondo mu mudugudu wa Rebero ahubatswe na Urwego, baduhakanira ko ayo makuru batayazi ariko bagikomeza gukurikirana ngo bamenye neza ibyayo.
Undi mudugudu na wo wubatswe na Urwego, Rwagasore Sylidio, Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagara, mu kagari ka Nyabisindu, yadutangarije ko ayo makuru ari mashya kuri bo, ariko bagiye gukurikirana ibyayo.



















TANGA IGITEKEREZO