Ni umushinga watangijwe ku wa 27 Werurwe 2025, uzaba ukubiyemo guhugura abaturage ku bijyanye n’isoko rya Carbone, kubasobanurira amoko y’imishinga yemerwa ku isoko rya Carbone, gusuzuma imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere yatanzwe n’abaturage, ndetse no gufasha iyo mishinga kubona amasoko.
Uyu mushinga uzamara imyaka ibiri, washyizweho nk’imwe mu ngamba zo gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, aho rwiyemeje kugabanya iyo myuka ku kigero cya 38% mu mwaka wa 2030.
Iyi ntego unajyanye n’amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ikirere, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, yavuze ko abaturage badasobanukiwe neza icyo isoko rya Carbone ari cyo, ndetse batazi n’uruhare rwabo mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ari yo mpamvu uyu mushinga wagiyeho.
Yagize ati “Ubu bufatanye na GGGI ni ingenzi cyane ku gihugu cyacu kuko uzadufasha kugera ku ntego yacu binyuze mu kugira isoko rya Carbone ryiza. Ibi bizadufasha gukurura abashobamari batandukanye ndetse bigire n’umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.”
Umuyobozi uhagararariye GGGI mu Rwanda, Caroline Raes, yavuze ko icyo uyu mushinga ugamije ari kubanza kurema icyizere mu baturage, bakumva ko imishinga ijya ku isoko rya Carbone ari imishinga nk’iyindi ariko bakanazamura umubare w’imishinga ibungabunga ibidukikije u Rwanda rushobora kugurisha ku isoko rya carbone.
Isoko rya carbone rihuza ibihugu bikize cyane kandi byohereza mu kirere imyuka myinshi ihumanya, bigatera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Bimwe mu bikorwa mu Rwanda harimo kubungabunga amashyamba, kugabanya inkwi zicanwa hakimakazwa ibicanwa bidahumanya ikirere.
Yagize ati “Hari amakuru mu baturage avuga ko iyi mishinga igoye, rero turashaka mbere na mbere kubanza kumvisha abaturage ndetse n’abashoramari batandukanye ko bafite ubushobozi bwo gukora iyi mishinga ndetse ikababyarira inyungu.”
Kugeza ubu u Rwanda rumaze gugirana amasezerano y’imikoranire mu isoko rya Carbone n’ibihugu bibiri ari byo Suède na Singapore.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!