00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG yatahuye batatu bibaga umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 December 2019 saa 01:15
Yasuwe :

Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG), ku bufatanye n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse na Polisie y’igihugu, batahuye abagabo babiri n’umugore bibaga umuriro w’amashanyarazi.

Aba bantu bafashwe hagati y’italiki ya 16 na 19 Ukuboza, mu bukangurambaga REG isanzwe ifatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage hagamijwe gutahura abijandika mu bikorwa bijyanye no kwiba umuriro.

Ku wa 18 Ukuboza mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi akagari ka Bugarama, niho hatahuwe umugore witwa Kanyange Marie Rose, wakoreshaga, umuriro yibye mu nzu atuyemo.

Nyuma yo gufatirwa muri ibi bikorwa, uyu mugore yavuze ko yabifashwagamo n’umuntu wo mu muryango we usanzwe ukora amashanyarazi, nawe kuri ubu ukiri gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Mbere ho umunsi umwe, ku wa 17 Ukuboza mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Kanama nabwo hari hatahuwe umugabo nawe wakoreshaga umuriro mu nzu atuyemo atagira mubazi.

Ku wa 16 Ukuboza, REG n’inzego z’umutekano nabwo bari bafashe umugabo ari mu gikorwa cyo kubaka umuyoboro w’amashanyari mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mwogo, Akagari ka Rurenge.

Guhera mu Ukuboza umwaka ushize, REG iri mu bikorwa bihoraho bigamije kuvumbura no kugeza imbere y’ubutabera abiba umuriro w’amashanyarazi.

Umukozi muri REG ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibihombo Nkubito Stanley, yavuze ko REG itazihanganira abiba umuriro ko ndetse ingamba zo kubatahura zashyizwemo imbaraga kuko kwiba umuriro bidindiza iterambere ry’igihugu ndetse bikaba byateza n’ibyago.

Nkubito yongeyeho ko aba bafashwe ku bufatanye n’abaturage ndetse anasaba buri muntu gufatanya na REG ndetse n’inzego z’umutekano mu kugaragaza aba bantu bijandika mu bujura bw’umuriro.

Imibare ya REG yerekana ko ibihombo mu muriro w’amashanyarazi bikiri hejuru dore ko mu 2018 hibwe umuriro ufite agaciro ka miliyari 1.9 FRW.

Itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu riteganya ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1 000 000ariko atarenze 5 000 000 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Abafashwe barimo kwiba umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages