00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG yahishuye ikiri gutera ibura ry’umuriro rya hato na hato

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 March 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko impamvu mu bice bitandukanye by’Igihugu hamaze iminsi hagaragaye ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato kuva ku wa 10 Werurwe 2025, ari ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo.

Mu itangazo REG yashyize hanze ku wa 13 Werurwe 2025, yagaragaje ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyagaragaye kimaze iminsi kigaragara hirya no hino mu gihugu cyatewe n’ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi.

Iti “Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye. Byatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uduhuza n’ibihugu duturanye bitera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.”

REG yasobanuye ko imirimo yo gusana imiyoboro yibweho ibikoresho ikomeje ikaba biteganyijwe ko izarangira bitarenze ku wa 17 Werurwe 2025 ndetse ko hafashwe ingamba mu kwirinda ko ibyo bibazo byaba ukundi.

Iti “Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ingenzi.”

REG yasabye afatabuguzi bayo kwitondera insinga z’amashanyarazi mu gihe umuriro wakongera kubura kuko ugaruka mu buryo butunguranye.

REG yatangaje ko ibura ry'umuriro rya hato na hato riherutse ryatewe n'abibye ibikoresho by'amashanyarazi ku miyoboro ihuza u Rwanda n'ibihugu ruturanye na byo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages