00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yananiwe gusobanura imikoreshereze ya miliyoni 406 Frw zagenewe imikino mu mashuri

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 9 June 2018 saa 12:52
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo by’igihugu (PAC) babajije abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu icyo miliyoni 406 zahawe Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri zakoreshejwe, babura ibisobanuro.

Kuri uyu wa Gatanu, REB yabarijwe mu ruhame impamvu yateye imicungire mibi yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ye ya 2016-2017.

Mu bibazo abadepite bibanzeho harimo kuba iki kigo kitarigeze cyerekana raporo y’uko amafaranga yahaye Ishyirahamwe n’imikino mu mashuri yakoreshejwe.

Ayo mafaranga yari aya shampiyona ndetse n’ibindi bikorwa bitegurwa n’iryo shyirwahamwe.

Depite Kankera Marie Josée yagize ati “Hari amafaranga yahawe ‘Féderation Rwandaise du Sport Scolaire’. Aya mafaranga ahwanye na miliyoni 406, ntabwo bigeze bakurikirana imikoreshereze yayo ngo babe banagaragaza na raporo y’ibyakozwe; kandi ibi ngibi bikunda kugaragara amafaranga menshi ahora muri REB ajya gukora ibikorwa mu mashuri bakayohereza mu turere wajya mu karere ntubone raporo yayo, wajya mu ishuri ntubone raporo yayo, ugasanga aheze aho ngaho mu kirere nta gikurikirana.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayamabaje René, yavuze ko ayo mafaranga yatanzwe muri iryo shyirahamwe ribarizwa muri Minisiteri y’Uburezi, aho ngo azi neza ko yakoze ibyo yagombaga gukoreshwa.

Nbwo Dr Ndayamabaje yavuze atyo, nta raporo igaragaza uko yagiye akoreshwa ibyo yari agenewe.

Yagize ati “Kuba federasiyo yarahawe amafaranga ibikorwa byarakozwe, icyagaragajwe ni uko raporo y’ibikorwa itashoboye kugaragazwa, ngira ngo wenda bishobora guterwa n’uko federasiyo ubungubu ibarizwa muri Minisiteri y’Uburezi, tuzayishaka, cyane cyane ko ibikorwa byarakozwe wenda hari ibitarashoboye kugaragazwa mu gihe cy’igenzura ariko icyo mpagarayeho ni uko byakozwe.”

Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal, yavuze ko bitumvikana uburyo amafaranga asohoka mu kigo ntigikurikirane icyo yakoreshejwe yewe ngo gihabwe na raporo no kimenye niba atarakoreshejwe ibyo atagenewe.

Yagize ati “Mubwirwa n’iki ko yatanzwe yose? Gukodesha imodoka batanze angahe kugira ngo bagende? Bariye ibigangana iki? Baraye hehe? Bakiriye bangahe?”

Gusa Dr Ndayambaje nta gisubizo kigaragara yatanze kuri ibyo bibazo, yavuze ko noneho bagiye gukora ibishoboka kugira ngo izo raporo zijye zigaragazwa ku buryo zizajya zinahabwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje René n'abandi bakorana bitabye PAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .