Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba, yabibukije ko inshingo nyamukuru y’abasirikare ari ukurinda igihugu umwanzi, uba ufite intego yo guhungabanya amahoro n’umutekano gifite.
Maj. Gen. Karamba yababwiye ko guhabwa imyitozo ari kimwe ariko ikiba gikenewe ari ukuyishyira mu bikorwa, kurusha uko babitojwe.
Ati "Igitandukanya RDF n’abandi ni umuco w’ingabo zacu utatwemerera gutsindwa ahubwo ukadushishikariza kuba indashyikirwa mu byo dukora byose.”
Yabasabye ko umurava bagaragaje berekana imyitozo bahawe, bagomba kuwugumana, bakanawugaragaza igihe basabwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyangwa igihe bagiye mu butumwa.
Muri uyu muhango, hashimiwe abasirikare batatu bagaragaje neza ibyo batojwe kurusha abandi, barimo Lt. James Kamanzi.



















TANGA IGITEKEREZO