00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF si AFC/M23- Yolande Makolo kuri Human Rights Watch

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 June 2026 saa 07:12
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze raporo iherutse gushyirwa hanze n’Umuryango Human Rights Watch, yibasira ingabo z’u Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa 10 Kamena 2026, Human Rights Watch yashyize hanze raporo ivuga ko yakoze ku mpfu, ifungwa rinyuranyije n’amategeko ndetse n’ibikorwa byo kwinjiza abasivile mu gisirikare ku ngufu, biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi raporo, uyu muryango wibasira cyane Ingabo z’u Rwanda ndetse ukazigaragaza nka nyirabayazana w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse ukazihuza cyane na AFC/M23 ku buryo wagira ngo kimwe ni ishami ry’ikindi. Hejuru y’ibi byose, nta kimenyetso simusiga HRW igaragaza gishimangira ibyo ivuga.

Mu butumwa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yanenze iyi myitwarire ikomeje kuranga Human Rights Watch.

Yagaragaje ko kuva mu myaka 30 ishize uyu muryango waranzwe n’imyitwarire ihora yisubiramo iyo bigeze ku Rwanda irimo kudatangaza imyirondoro y’abo ikesha amakuru, kutigerera ahabera ibyo uvuga, kutagira ibimenyetso simusiga ndetse no gushyira imbere ibihano.

Makolo yagaragaje ko uyu muryango udashobora kwizerwa mu gihe wirengagiza n’ibyo witangarije ubwawo.

Ati “Muri raporo yayo iheruka, HRW ntabwo ishobora gufata inshingano (zo gukora iperereza ritabogamye) mu gihe yirengagiza bimwe mu byo yitangarije: Kinshasa iha intwaro, igatera inkunga ndetse igakorana bya hafi na FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’igisirikare cy’u Burundi, byose bifatwa nk’ingabo cyangwa imitwe yitwaje intwaro izingiyeho intambara n’akaga ku kiremwamuntu mu Burasirazuba bwa RDC.”

Yakomeje yibutsa uyu muryango ko ntaho ingabo z’u Rwanda zihuriye na AFC/M23.

Ati “Bikwiriye gusobanuka neza, RDF ntabwo ari AFC/M23. Iperereza ryose rikozwe neza risaba kutabogama, kugera aho ibintu bibera, ibimenyetso simusiga, kubahiriza amategeko ndetse no kudatangaza imyanzuro mbere y’igihe, cyangwa ngo ushyire imbere gusaba ibihano.”

Makolo yavuze ko umuti urambye kuri iki kibazo ari ukubahiriza amasezerano ya Washington, n’ubuhuza butabogamye, hagamijwe kurangiza intambara no kwimakaza ubufatanye bw’akarere.

Ibyatangajwe na Yolande Makolo byuzuzanya n’ibikubiye mu nyandiko ibiro bye byashyize hanze kuri iki ikibazo.

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byatangaje ko nta mukozi n’umwe wa HRW wageze aho ibivugwa byabereye.

Biti “Nta muntu ushinzwe gukora iperereza wakandagije ikirenge cye ahantu iyi raporo ivuga. Nta kuhasura byigeze bibaho, nta gutaburura imirambo hagamijwe iperereza ndetse nta bizamini by’abahanga byo muri laboratwari byigeze bikorwa. Iyi raporo ubwayo yivugira ko umubare w’abapfuye wamenyekana neza imva zose zitahuwe ndetse zigatabururwa, ariko nta na kimwe cyakozwe.”

Muri iyi raporo HRW yiyemerera ko Igisirikare cya RDC gishyigikiye imitwe irwanya M23 irimo FDLR isanzwe ifashwa na RDC, umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yemera kandi ko RDC itera inkunga y’amafaranga ndetse igakorana bya hafi ku rugamba n’imitwe nka Wazalendo na FDLR, ndetse igashimangira ko iyi mikoranire yatumye mu Burasirazuba hakomeza kubaho ibikorwa by’urugomo.

Ikindi uyu muryango ugaragaza ni uko Ingabo za RDC n’abo bafatanyije bakoze ibikorwa byo guhohotera abantu, kwica, gufata ku ngufu no gufunga abantu bitemewe mu nkengero za Goma.

Hejuru y’ibi byose, Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma bigaragaza ko ikibabaje ari uko HRW itigeze yerekana ibimenyetso bifatika by’ibyo yabonye kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, cyangwa uburyo biyobowemo.

Bagaragaza kandi ko uyu muryango nta na hamwe wigeze uvuga amazina y’Abanye-Congo cyangwa abo muri Wazalendo usabira ibihano.

Biti “HRW ijora bikomeye u Rwanda na M23, mu gihe ubufasha Kinshasa iha imitwe yitwaje intwaro igira urugomo buvugwaho by’amahushuka.”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko HRW atari isoko y’amakuru yizewe, ishingiye ku nshuro nyinshi uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warwibasiye wifashishije ibinyoma.

Yasobanuye ko ingabo za RDC zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’imitwe ya Wazalendo yose izwiho ubugizi bwa nabi, kandi ko na HRW ibyiyemerera ariko ko yahisemo kubishyira hanze cyane muri iyi raporo y’impapuro 78, mu gihe ingabo z’u Rwanda na M23 byashyizwe mu mutwe wayo.

Iti “Raporo isuzuma igisubizo cy’u Rwanda ku mutwe w’abajenosideri ukorera ku mupaka warwo, ntisuzume imyitwarire y’uwo mutwe cyangwa ubufasha bukomeye Kinshasa iwuha, igamije kugaragaza amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC uko atari.”

Guverinoma yagaragaje ko HRW ivuga ko ifite amashusho yafashwe na satellite agaragaza ubwicanyi “bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda na M23”, agaragaza ibimeze nk’imva zashyinguwemo abapfuye, ariko ko idashora guhamya niba ari imva koko cyangwa ibindi bintu bijya kumera nka zo.

Iti “Si ubwa mbere HRW igerageje kuyobya abantu yifashishije gushyira imbere ibirego mu matangazo agenewe itangazamakuru, mu gihe itera urujijo ku migereka.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko bitangaje kuba HRW ivuga ko raporo yayo ishingiye ku iperereza ariko ikarenga igasaba ko hakorwa irindi perereza, ibishimangira ko ibyo yatangaje itabihagazeho.

Iti “Iperereza ry’imyanzuro itangazwa imburagihe si iperereza."

HRW inengwa kubura ubunyamwuga mu bijyanye no gutangaza raporo, kuko iyo bigaragaye ko yabeshye cyangwa ikabona ko yahawe amakuru y’ibinyoma, idashobora kubyemera ngo iyabikosore.

Uretse u Rwanda, muri Gicurasi 2026, Ihuriro AFC/M23 ryashinje Human Rights Watch kuriharabika, gutangaza ibinyoma no kwirengagiza ukuri, mu buryo bushimangira ko ukorera mu murongo w’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ryatanze ubu butumwa risubiza raporo ya HRW yasohotse ku wa 14 Gicurasi, ishinja abarwanyi baryo kwicira abasivili mu Mujyi wa Uvira, gufata abagore ku ngufu no gushimuta abantu hagati y’Ukuboza 2025 na Mutarama 2026.

Iri huriro ryagaragaje ko ingabo za RDC zikomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko HRW idashaka kubivugaho muri raporo zayo.

AFC/M23 yatangaje ko kubogama HRW yagaragaje muri raporo yayo gutuma uyu muryango utakarizwa icyizere mu buryo bukomeye, ibituma ibyo utangaza bidahabwa agaciro.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze raporo iherutse gushyirwa hanze n’Umuryango Human Rights Watch

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages