00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF ni abavandimwe bacu by’amaraso - Gen Muhoozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2025 saa 02:57
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abagize Ingabo z’u Rwanda ari abavandimwe babo by’amaraso, ndetse ateguza ko ingabo z’ibihugu byombi zigiye kongera guhurira mu mukino w’umupira w’amaguru wa gicuti.

Ni ubutumwa Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025.

Ati “Ingabo z’u Rwanda ni abavandimwe bacu by’amaraso bakaba n’abantu dufitanye isano. Duhora turi kumwe. Amakipe yacu y’umupira w’amaguru azahura vuba i Musanze mu mukino wo kwishyura.”

Ingabo z’ibihugu byombi zaherukaga guhurira mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, muri Gicurasi 2025. Icyo igihe byarangiye Ingabo za Uganda zitsinze RDF penaliti 4-3.

Umubano w’Ingabo zombi kandi waranzwe no kugenderanirana kw’Abagaba bakuru. Muri Werurwe 2025 Gen Muhoozi yasuye u Rwanda, uruzinduko rwakurikiwe n’urwa mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ari abavandimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages