00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yasinye undi mwanzuro ushobora kuzayibiza icyuya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2023 saa 07:19
Yasuwe :

Mu nama y’abagaba bakuru b’Ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iherutse kubera i Nairobi ku wa 9 Gashyantare, RDC yasinye umwanzuro ushobora kuzayibiza icyuha, aho yemeye ko ingabo z’akarere zigomba kurwanya FDLR mu bice ikoreramo.

Uyu mwanzuro uragaragaza ugutsindwa gukomeye mu bya dipolomasi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko yari imaze igihe kinini isobanura ko FDLR itabaho, ko idashobora guhungabanya umutekano w’igihugu icyo aricyo cyose.

Ni mu gihe uyu mutwe wo uherutse kumvikana kuri Radio BBC uvuga ko uriho kandi ufite ubushobozi bukomeye bwo kurwana, ukaba wagaba ibitero ku Rwanda.

Ibyo RDC imaze igihe kinini ivuga, ni umugambi wayo mugari wo gukingira ikibaba uyu mutwe w’iterabwoba kuko raporo zitandukanye zirimo iy’Impuguke za Loni, zagaragaje ko uyu mutwe uhari kandi ufatanya n’Igisirikare cya Congo mu kurwanya M23.

Inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo yabereye i Nairobi, yitabiriwe n’uw’u Burundi, uwa Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Uganda na Tanzania.

Imyanzuro yayo ntabwo yahise itangazwa, ahubwo yagiye hanze bikozwe n’Inzego za RDC kuko arizo zayimurikiye itangazamakuru ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Ubusanzwe, imyanzuro y’abagaba bakuru b’ingabo, ifatwa nk’ibanga ntijya ijya hanze.

Inyandiko zashyizwe hanze na RDC ziranabigaragaza, kuko kuri iyo nyandikomvugo y’inama, handitseho ko ibikubiyemo ari amakuru atagenewe rubanda.

Usibye kwemeza ko imirwano igomba guhagarara bwangu hagati y’impande zose zihanganye, hanemejwe ko umutwe wa M23 uva mu bice wigaruriye, hagenwa ibyiciro bitatu ibyo bigomba gukorwamo.
Icyiciro cya mbere ni icyo ku itariki ya 28 Gashyantare kugera ku wa 10 Werurwe 2023, aho uyu mutwe ugomba kuba wavuye mu bice bya Kibumba, Rumangabo, Karenge, Kirolirwe na Kitchanga.

Icyiciro cya kabiri ni icyo ku itariki ya 13 Werurwe kugera kuri 20 Werurwe. Cyo uyu mutwe ugomba kuba wavuye mu bice bya Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Magenga.

Icyiciro cya gatatu ni icyo kuva ku itariki ya 22 Werurwe kugera kuri 30 Werurwe. Cyo uyu mutwe ugomba kuba wavuye mu bice bya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.

Uku kuva mu bice M23 yigaruriye, abagaba bakuru b’ingabo bemeje ko bigomba kujyana n’indi myanzuro yemejwe n’abakuru b’ibihugu yo kuyoboka inzira y’ibiganiro.

Muri iyi nama, RDC yari ihagarariwe n’intumwa umunani, zirangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Christian Tshiwewe agaragiwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare, Gen Maj Ndaywel Okura Christian na Brig Gen Mulume Oderhwa Balola.

Ku ngingo ijyanye n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Congo, abagaba bakuru b’ingabo bakoze isesengura, basanga imitwe nka FDLR, ADF, RED Tabara, FLN na NAS ikomeje guhungabanya umutekano.

Bikije by’umwihariko ku mutwe wa FDLR, bagaragaza ko ukwiriye kurwanywa byihariye. Ni umwe mu myanzuro ikomeye na Congo yasinye kuko ubusanzwe itemera ko uyu mutwe ubaho.

Umwanzuro wafashwe ugira uti “(EACRF) Ingabo z’Akarere zahawe inshingano n’Abagaba Bakuru zo gukurikirana FDLR mu bice byose ikoreramo. EACRF izakusanya amakuru y’ingenzi kuri FDLR guhera ku wa 30 Werurwe kugera ku wa 20 Mata, nyuma hakorwe raporo izaherwaho mu kuyigabaho ibitero.”

Imyanzuro ivuga ko mu gihe amakuru y’ubutasi azaba adahagije, abagaba bakuru b’ingabo bazatanga undi mwanya wo gukusanya amakuru azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya FDLR.

Ni umwanzuro wa kabiri ushobora kubiza RDC icyuya

Kuva umwuka mubi watangira hagati y’u Rwanda na RDC, Congo yumvikanye inshuro nyinshi igaragaza ko u Rwanda rwitatsa iyo ruvuga ko rubangamiwe n’umutwe wa FDLR.

Uyu mutwe ushinjwa kugaba ibitero bya hato na hato ku butaka bw’u Rwanda ndetse muri Werurwe umwaka ushize, warashe mu Karere ka Musanze, usenya inyubako 12 z’abaturage.

Abasesenguzi bagaragaza ko kuba RDC bwa mbere yemeye ko FDLR igomba kurwanywa, ari ugutsindwa kwa dipolomasi yayo kuko yari imaze igihe kinini ihakana ko uyu mutwe ubaho.

Icyibazwa ni niba Ingabo za Congo zizemera guhara umusanzu watangwaga na FDLR, kuko uyu mutwe ariwo woherezwaga ku rugamba rukomeye.

Mu kiganiro Guverinoma ya Congo yagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, bavuze ko abagize uyu mutwe atari abarwanyi ahubwo ari abantu bo mu myaka ya ‘Perezida Kagame badashobora kurwana’.

Tshisekedi ubwo yari i Bujumbura, yabwiye abakuru b’ibihugu bagenzi be, ko FDLR ari “abantu bakunda igihugu”.

Ibi bihabanye n’ibyo Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, aherutse kubwira BBC ati “Turahari, abavuga ko tudahari bafite aho babikura. Iyio tuba tudahari, ntabwo nanjye twaba kuba turi kuvugana. Ingabo zacu zirahari, zihagaze bwuma.”

Ihurizo risigaye nyuma y’inama y’Abagaba Bakuru b’Akarere ni uburyo uyu mutwe uzarwanywa dore ko ubusanzwe ufatanya n’Ingabo za Congo mu mirwano. Abarwanyi ba FDLR bambara impuzankano imwe n’iy’abasirikare ba Congo ndetse bahabwa ibikoresho nk’izindi ngabo zose z’igihugu.
Hari amakuru aherutse kujya hanze avuga ko mu ntangiriro za Mutarama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, yabereye i Goma muri Serena Hotel.

Tshiwewe yari i Goma guhera tariki 10 Mutarama kugera ku ya 15 uko kwezi.

Mu bari bitabiriye iyo nama, hari harimo n’abayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR.

Kwemera kurwanya FDLR bije bisanga undi mwanzuro Congo yasinyiye mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda mu Ugushyingo umwaka ushize.

Icyo gihe ku nshuro ya mbere Perezida Tshisekedi yemeye ko umutwe wa M23 mu gihe wahagarika imirwano, ugomba kuguma ku butaka bw’iki gihugu bitandukanye n’ibyavugwaga mbere ko abagize uyu mutwe ari Abanyarwanda, bityo ko bakwiriye gusubira mu Rwanda ukirengagiza ko ari Abanye-Congo.

Mu nama iherutse guhuza abakuru b’ibihugu byo mu Karere ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, Perezida Kagame yavuze ko yabajije mugenzi we Tshisekedi, niba M23 ari Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo, undi agasubiza ko ari abaturage ba Congo byuzuye.

Perezida Kagame aganira na Jeune Afrique yagize ati “Nabajije Perezida Félix Tshisekedi ikibazo gikurikira: "Reka tureke guta umwanya duca ibintu ku ruhande. Ufata abagize M23, imiryango yabo, ndetse n’ibihumbi by’impunzi zo muri iyo miryango, nk’Abanye-Congo cyangwa nk’Abanyarwanda?" Aransubiza, imbere y’abandi bakuru b’ibihugu ati "Ni Abanye-Congo".

Hari ihurizo ryo kwibaza niba igisirikare cya Congo kizemera guhara umutwe wa FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .