Aba baturage bafashwe batashya inkwi mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma kubera umubano mwiza bafitanye ari na wo watumye aba Banyarwanda barekurwa.
Aba banyarwanda uko ari batandatu barekuwe banyuze ku mupaka munini wa La Corniche(Grande Barierre) saa munani kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephose yavuze ko aba Banyarwanda batashye biturutse ku mubano mwiza uri hagati y’ubuyobozi bw’imijyi yombi, asaba abaturiye ikibaya gukomeza kwirinda kwambuka bitemewe.
Ati “Twasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma ko bwabadushakira ejo nibwo babadushubije. Nk’imijyi ihana imbibi dufitanye amasezerano twagiranye y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye. Iki ni igisubizo cy’urugendo twagiriyeyo.”
“Abaturiye ikibaya twabasabye kwirinda kwambuka bitemewe ubu babonye isomo kuko byasabye ko igihugu kijya kubashaka hari nubwo bari kuhagirira ibibazo bikomeye’’.
Aba banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 ubwo barengaga urubibi barimo gutashya inkwi. Bafashwe n’ingabo za Congo nyuma baza gufungirwa ku biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma. Bashinjwaga kuba intasi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!