FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abarimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bakorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Hari amakuru avuga ko umugambi wa Leta ya Kinshasa na FDLR ugamije kongera ibitero ku butaka bw’u Rwanda, by’umwihariko mu turere twa Rubavu na Musanze.
Amazerano yashyizweho umukono ku wa 5 Ukuboza 2025 ategeka RDC gusenya FDLR ariko kugeza ubu uyu mutwe uracyakorana n’ingabo za FARDC.
Amakuru yizewe agaragaza ko mu ntangiriro za Kamena 2026, Col. Christopher Mukubwa Buli ukorera mu Ishami rya Gisirikare riri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC (Maison Militaire), akaba anashinzwe guhuza imitwe ya Wazalendo mu Majyaruguru ya Kivu, yayoboye inama nyinshi zabereye ku kigo cya gisirikare cya Pinga mu karere ka Walikale.
Abitabiriye izo nama barimo abayobozi ba FARDC, FDLR n’imiryango irwanya u Rwanda iyobowe na Fabien Singaye, umukwe wa Félicien Kabuga, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu byaganiriweho muri izo nama harimo kwinjiza abarwanyi ba FDLR mu mitwe ya Wazalendo hagamijwe guhisha imibare y’abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba, ndetse n’uburyo abayobozi ba FDLR bacungirwa umutekano mu gihe Amerika yakongera igitutu kuri Kinshasa ngo ishyire mu bikorwa amasezerano ya Washington, by’umwihariko ingingo yo gusenya uyu mutwe.
Banaganiriye ku myitwarire y’abarwanyi ba FDLR ku rugamba, ndetse hemezwa gahunda yo kubohereza mu myitozo ya gisirikare haba imbere muri RDC no mu mahanga.
Ingingo nyamukuru kuri bo ariko yari ukongerera ingufu FDLR no kuyigumisha hafi y’umupaka w’u Rwanda, hanyuma hagategurwa ibitero byinjira mu turere twa Rubavu na Musanze.
Umujyi wa Rubavu uherutse kugabwaho ibitero bikomeye mu 2025, byahitanye abasivili 16, abandi 177 barakomereka. Musanze na yo yagabweho ibitero bikomeye mu 2019 mu Kinigi bihitana abantu barenga 10.
Mu myaka 30 ishize FDLR yagabye ibitero birenga 20 ku butaka bw’u Rwanda, bihitana abaturage bo mu majyaruguru y’uburengerazuba.
U Rwanda rwasobanuye kenshi ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano waryo, ari na yo mpamvu rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka iruhuza na RDC.
Amasezerano ya Washington yasinywe mu Ukuboza 2025 ateganya ko Kinshasa igomba kurandura FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano bamwe mu basirikare b’u Rwanda, zivuga ko ari igitutu kigamije guhatira u Rwanda kubahiriza amasezerano y’amahoro ariko ingabo za DRC n’abayobozi bazo ntizigeze zifatirwa ibihano nubwo bizwi neza ko zikomeje gufasha FDLR.
Abasesenguzi muri politiki bemeza ko gushyora igitutu ku Rwanda no kuri AFC/M23 mu gihe FDLR na RDC byirengagizwa, bidashobora kugeza ku muti urambye w’ibibazo byo mu karere.
FDLR iracyafite ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere, cyane cyane mu gihe igikomeje guhabwa ubufasha na Leta ya RDC.
Abatangamakuru batandukanye bavuze ko mu bayobozi bitabiriye iyo nama harimo Col. Franck Mutunda Kapamba ushinzwe ubutasi mu karere ka 34 ka FARDC, ndetse na Col. Solomon Tokolonga uyobora akarere ka 3402 akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’agace ka Pinga, kabarizwamo Walikale, Masisi n’igice cya Lubero.
Aba basirikare bavugwaho ko ari bo bashyikirije FDLR toni zirenga eshatu z’amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu burasirazuba bwa DRC mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu bayobozi ba FDLR bitabiriye iyi nama harimo Brig. Gen. Bernard Hitimana uzwi nka Mutunzi, uyobora ishuri rya gisirikare rya FDLR, na Col. Pierre Célestin Rurakabije uzwi nka Guillaume Simba, uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe wa CRAP.
Mu 2022, raporo y’Umuryango Human Rights Watch yavuze ko hari abasirikare ba FARDC bagiye mu nama na FDLR iyobowe na Col. Tokolonga, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi mu mutwe wa 3411.
HRW yatangaje ko yakiriye amakuru yizewe avuye mu basirikare ba FARDC bari bayobowe na Tokolonga muri Regiment ya 3411, avuga ko yahaye ibisanduku byinshi by’amasasu ku barwanyi ba FDLR mu gace ka Kazaroho, muri Nyakanga 2022.
Mbere y’amezi abiri amagana y’abarwanyi ba FDLR na CMC/FDP, imitwe isanzwe ifatanya na FARDC bagiye ku rugamba muri Rumangabo na Rugari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!