Ibi bitangajwe nyuma y’imyigaragambyo yakozwe mu mujyi wa Goma ikibasira ibikorwa by’Abanyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Umuvugizi wungirije w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ndeye Khady Lo, Monusco, yavuze ko Loni itewe inkeke na raporo zigaragaza kwiyongera k’urwango ku gice kimwe cy’abaturage.
Ati “Umuryango w’Abibumbye utewe inkeke na raporo zigaragaza kwiyongera kw’imvugo zibiba urwango ku gice kimwe cy’abaturage. Turasaba ko twafatanya twese mu buryo buhoraho kurwanya urwango’’.
Inama nkuru y’umutekano yaraye iteranye iyobowe na Perezida Tshisekedi na yo mu myanzuro yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo gufata ingamba zikomeye muri ibi bihe.
Patrick Muyaya Katembwe Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinona asoma iri tangazo yagize ati “Inama nkuru y’umutekano yasabye ba Minisitiri w’ubutegetsi, umutekano, kwegereza ubuyobozi abaturage na komiseri mukuru wa Polisi gufata ingamba zifatika mu kwirinda umwuka w’amaacakubiri, guhohotera abantu n’ibindi bikorwa byose byateza umwiryane mu baturage muri ibibihe turimo’’.
Uyu mwuka w’urwango n’amacakubiri ahanini hibasirwa Abanyarwanda ndetse n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, wazamuwe n’imvugo z’abayobozi bamwe na bamwe ba gisirikare na polisi bakunze kugaragaza abavuga Ikinyarwanda bose nk’abakorana n’umutwe urwanya leta wa M23.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!