Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB gitanga zimwe mu nama zishobora gufasha abakoresha ikoranabuhanga baba abantu ku giti cyabo, ibigo bitandukanye mu gihugu byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, guhagurukira gucunga umutekano waryo, hirindwa abinjira mu mabanga y’abandi “Hackers”.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RDB, Patrick Nyirishema yatangaje ko ari ngombwa kwirinda ingaruka zishobora kuzanwa n’ikoranabuhanga, kuko bimaze kugaragara ko mu Rwanda abakoresha internet muri serivise zitandukanye ari benshi .
Bimwe mu bintu abakoresha mudasobwa badakunda kwitaho ni uko mudasobwa igomba kugira Anti – Virusi, kuko mu gihe itayifite biha urwaho abashaka kwinjira mu mabanga y’abandi, nk’uko RDB yabitangaje mu kiganiro yatanze ku bapolisi tariki ya 03 Gicurasi 2013. Uretse korohereza “Hackers” kubona aho binjirira, virusi zishobora gushwanyaguza amadosiye bityo kongera kuyasubirana bikaguhenda.
RDB isaba abantu bose kumenya gukoresha neza ijambo ry’ibanga haba kuri mudasobwa, nomero ya konti ya banki, cyangwa aderesi ya e-mail, kuko ari hamwe aba “Hackers” babona intege nke, bakaba bashobora kwiba amabanga ku buryo buboroheye.
Amwe mu magambo y’ibanga afite intege nke ni ateye atya:
Ayoroheje, urugero 123, cyangwa ijambo ryo mu nkoranyamagambo rikurikiwe n’imibare, urugero, table 234, lamp99, summer 2012 n’ayandi.
Hari kandi agizwe n’amazina y’abantu, aho usanga hari abakoresha amazina y’abana babo, ay’abagore cyangwa abagabo babo, kimwe n’izigizwe n’umunsi w’amavuko, izishingiye ku yandi makuru byoroshye kuvumbura nk’amagambo aboneka mu nkoranyamagambo n’izindi.
RDB ivuga ko atari byiza gukoresha ijambo ry’ibanga rimwe muri serivisi nyinshi zitandukanye, kuyandagaza nko kuyandika ahantu hagaragara ugamije kuzajya uyiyibutsa mu buryo bworoheje.
Uburyo bwiza bwo gukoresha ijambo ry’ibanga ni ugukoresha irigizwe n’ibimenyetso by’inyuguti zivanze n’imibare, inyuguti nkuru n’intoya, cyangwa interuro, idashobora kuvumburwa uko byamera kose, igizwe n’ibimenyetso nibura 12 birimo ibi bikurikira, !,@,$,%,#, kandi igahindurwa nibura mu minsi 90.



















TANGA IGITEKEREZO