Urubuga ‘Kora’ ruzafasha abashaka akazi mu buryo bwo kubaha amakuru y’ahari akazi, kubahuza n’abakoresha, ndetse no guha amakuru abakoresha ajyanye no gufata neza abakozi no kubabyaza umusaruro.
RDB yashinze urubuga ‘Kora’ ku bufatanye n’Ikigo cy’Abadage cy’Iterambere (GIZ) muri gahunda yo kuzamura ubukungu n’umurimo u Rwanda ruhuriyeho n’igihugu cy’u Budage (Rwanda-German Eco-Emploi program).
Kuri uyu wa Gatanu ubwo RDB yaganiraga n’abafatanyabikorwa bayo muri iyi gahunda, Rusera Elodie, umuyobozi ushinzwe ubumenyi muri iki kigo, yagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga mu itangwa ry’akazi.
Ati “Akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’umurimo, ni ingirakamaro mu kugerwaho kwa gahunda yo guhuza abashaka akazi n’abagatanga, ndetse no gutanga amakuru kuri buri wese uri muri iyi gahunda”.
Yakomeje agira ati “Intego yo gushyiraho uru rubuga rukora neza mu gushaka akazi, ni ukugera kure ndetse no kunoza gahunda y’itangwa ry’akazi muri leta”.
Umuyobozi ushinzwe umurimo n’itangwa ry’akazi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Faustin Mwambari, yagarutse ku mibare y’ubushomeri mu rubyiruko ndetse anavuga uburyo ‘Kora’ izafasha kugabanya icyo cyuho.
Ati “Uru rubuga ruje mu gihe cyiza aho mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bugaragaza ko ubushomeri bwiganje mu rubyiruko ku kigero cya 19.3%, mu barangije Kaminuza bukaba buri ku kigero cya 16%, naho mubarangije amashuri yisumbuye bukaba buri ku kigero cya 23.2%”.
Binyuze ku rubuga rwa ‘Kora’ abashaka akazi bazabasha gushyira amakuru abareba ku rubuga, ubundi babone imyanya y’akazi ihari ndetse n’abakoresha nabo bashyire kuri uru rubuga imyanya y’akazi bafite.
Ibi bizagira akamaro kuko ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego ngenzuramikorere (RURA) bwerekana ko Abanyarwanda bari hejuru ya miliyoni 3.7 ni ukuvuga 29.1% by’Abanyarwanda bakoresha internet.
Inga Kluender-Pruss, umuyobozi wungirije ushinzwe ubufatanye mu iterambere muri Ambasade y’Abadage mu Rwanda yavuze ko ‘Kora’ ari urugero rwerekana ko ibisubizo bituruka ku ikoranabuhanga byafasha mu itangwa ry’akazi nka gahunda y’ingirakamaro mu iterambere ry’ubukungu.



















TANGA IGITEKEREZO