00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yavuze ku iseru mu magororero arimo irya Nyarugenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2026 saa 09:25
Yasuwe :

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS rwatangaje ko mu Igororero rya Nyarugenge nta murwayi w’Iseru uhari kimwe no mu yandi magororero yose.

Ni nyuma y’uko hari abantu bamaze iminsi babaza niba hari abarwayi b’iseru bari mu magororero.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za RCS buvuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira ko hari abarwayi barwaye iseru bari mu magororero.

Ati “Turabamenyesha ko nta murwayi w’iseru uri mu Igororero rya Nyarugenge ndetse n’ahandi muri RCS. Mu ngamba zo gukumira indwara z’ibyorezo, abantu bashya binjira mu magororero babanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kuva ku wa 9 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026 mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hari gukorwa igikorwa cyo gukingira indwara y’iseru ku bigo by’amashuri no ku zindi site z’aho abaturage batuye.

Inkingo zatanzwe nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu bice byo mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye abantu barwaye iseru bituma hashakwa ku buryo bwo kongerera abana ubudahangarwa kuri iyo ndwara no kwirinda ko yakwirakwira cyane.

Abana bakingiwe ni abafite hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

RCS yemeje ko nta ndwara y'iseru iri mu magororero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages