00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCA yasobanuye iby’abanyamuryango ba SACCO batarimo guhabwa amafaranga yo kwifashisha mu minsi mikuru

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 December 2023 saa 06:31
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Amakoperative, RCA, bwasubije abaturage bo mu bice by’Iburasirazuba bavugaga ko Imirenge Sacco yabimye amafaranga yo gukoresha mu bihe by’iminsi mikuru, basabwa kwihanganira gahunda ihari yo guhuza izi koperative mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abatuye mu turere twa Gatsibo na Nyagatare nibo bari bagaragaje iki kibazo, bavuga ko bamaze iminsi bajya ku Mirenge Sacco bakorana na yo, bakimwa amafaranga yaba ay’inguzanyo ndetse n’abashaka kubikuza.

Nko muri Umurage Sacco yo mu Murenge wa Gatsibo, hagati ya tariki 10-18 Ukuboza 2023, serivisi zari zahagaritswe kubera ibikorwa byo kwimura amakuru abitse mu mafishi y’abanyamuryango.

Itangazo ryayo ryavugaga ko “Sacco Umurage, iramenyesha abanyamuryango bayo kubera igikorwa cyo kwimura amakuru yari ari ku mafishi yinjizwa mu ikoranabuhanga muri gahunda y’Umurenge Automation, ikaba izongera kwakira abagana Sacco nyuma y’itariki yavuzwe haruguru nk’uko biteganyijwe.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Umurage Sacco mu Murenge wa Gatsibo, Kanamugire Innocent, yabwiye IGIHE ko iyo abagenzuzi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bagiye gukora ubugenzuzi babanza kureba niba ibyinjijwe mu mashini bihura n’ibyari byanditse ku mafishi.

Ati “Ni icyo gikorwa cyabaga kirimo tugafunga iminsi irindwi. Ni izo mpamvu zari zabaye ntabwo ari izindi zidasanzwe. Ubu harimo abagifunze ariko hari n’izarangije kujya mu ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr Mugenzi Patrice, yavuze ko intego y’aya makoperative ari ugutanga serivisi nziza ku banyamuryango bityo bakwiye kwihanganira iyo minsi iba yashyizweho kugira ngo hanozwe uburyo bw’imikorere.

Ati “Abanyamuryango bihanganire uburyo bwo kwimuka tuva ku mafishi tujya mu bintu by’ikoranabuhanga, bamenye ko ari ukugira ngo tugabanye iminsi yasabwaga kugira ngo abantu babone serivisi.”

Dr Mugenzi yasabye abayobozi ba za Sacco kwihutisha ibi bikorwa kugira ngo abanyamuryango babone serivisi.

Ati “Ni byo nari ndimo kuvugana n’abayobora amakoperative ngo nubwo baba barimo gukora ibyo bikorwa nibura bihutishe kugira ngo habeho itangwa ry’amafaranga kubera ko nta mafaranga, nta gikorwa.”

Dr Mugenzi yavuze ko uburyo bwo guhuza za Sacco buzazana ibisubizo birimo no kugabanya iminsi yo guhabwa inguzanyo ku bagana izi koperative.

Umuyobozi wa RCA, Dr Mugenzi Patrice yasabye abayobora za Sacco kwihutisha gahunda yo kwimura amakuru kugira ngo serivisi zikomeze zitangwe uko bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages