Yabigarutseho kuwa 09 Mutarama 2017 mu gikorwa cyo kwereka abanyamakuru bamwe mu baturage barimo n’umujyanama w’ubuzima bafatiwe mu cyuho bagurisha inzitiramibu mu buryo butemewe n’amategeko.
Dr. Aimable yavuze ko abajyanama b’ubuzima bahitamo kwinjira mu mirimo bakora bazi ko nta mushahara uteganijwe.
Ati “Abajyanama b’ubuzima baza bazi ko ari ugukorera ubushake, nta kontaro tuba dufitanye ngo turabahemba ku kwezi, ni ikintu umuntu ahitamo ku bushake,ariko tunabashimira ubufatanye mu kazi kenshi, gakomeye bakora bakagakora nta gihembo.”
Yakomeje avuga ko umujyanama w’ubuzima adakwiye gukoresha ubundi buryo bwo kubona amafaranga binyuranije n’amategeko, ahubwo ko kuba bahembwa byaca mu biganiro.
Ati “ Kuba rero imbaraga yakoresheje yazivunja mu nzitiramubu ntabwo yaba ari amahirwe bahawe yo kwihemba.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu yaburiye abaturage bagura ibikoresho mu buryo butemewe n’amategeko avuga ko ubifatiwemo abihanirwa.
Ati “Mu gihe bafashwe bashikirizwa inzego z’ubutabera. Tuboneyeho no kubwira abaturage ko bakwiriye kwirinda kwishora mu bikorwa byo kugura inzitiramubu nk’izi kuko ufashwe ahanwa. Kandi n’uwayigurishije iyo afashwe hari ibihano ahabwa kuko aba yagurishije ibitemewe kugurishwa.”
Mu gikorwa cyo guhiga abagura n’abacuruza inzitiramubu mu buryo butemewe cyabaye kuwa 07-08 Mutarama 2017, hafashwe inzitiramubu zisaga 97 n’abari muri ubwo bucuruzi butemewe bagera kuri bane harimo umujyanama w’ubuzima umwe.



















TANGA IGITEKEREZO