00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB ntiyemeranya na FAO ko mu Rwanda hari indwara y’imyumbati

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 May 2013 saa 03:27
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) ntiyemeranya n’amakuru yatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (FAO) avuga ko indwara ya kabore y’imyumbati yibasiye ibihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo n’u Rwanda ku buryo ituma itaribwa.
Muri iyi nkuru yatambutse ku rubuga rwa Agence Ecofin iravuga ko iyi ndwara mu gifaransa yitwa “La striure brune “ (kabore ) ngo yigeze gucika muri Afurika mu mwaka wa 1935 ariko yongera kuhaboneka mu myaka ya vuba aho yiganje mu (…)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) ntiyemeranya n’amakuru yatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa (FAO) avuga ko indwara ya kabore y’imyumbati yibasiye ibihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo n’u Rwanda ku buryo ituma itaribwa.

Muri iyi nkuru yatambutse ku rubuga rwa Agence Ecofin iravuga ko iyi ndwara mu gifaransa yitwa “La striure brune “ (kabore ) ngo yigeze gucika muri Afurika mu mwaka wa 1935 ariko yongera kuhaboneka mu myaka ya vuba aho yiganje mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, Mozambique, Uganda, Malawi, n’u Burundi ariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikaba ihagaragara gake.

Iyi ndwara ituma ikijumba cy’umwumbati kizana amabara y’umukara imbere ku buryo umwumbati udashobora kuribwa n’umuntu ndetse n’amatungo nk’uko ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP byabitangarijwe na Claude Fauquet ukora mu kigo mpuzamahanga cy’ubuhinzi muri Afurika.

FAO igakomeza ivuga ko yakoze ibishoboka byose ngo mu myaka itanu iyi ndwara ibe icitse muri ibi bihugu ariko byabaye iby’ubusa.

Claude Fauquet yakomeje atangaza ko abahinzi bagerageje guhangana n’iyi ndwara batera izindi ngeri nshya z’imyumbati ariko ikanga ikananirana, ikaba isaba ko abaturage bahabwa imbuto idafite ubu burwayi.

Nyuma y’aya makuru IGIHE yavuganye na Mbonigaba Muhindo Jean Jacques umuyobozi mukuru muri RAB wagize ati “ iyi ndwara ya kabore yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2009 itangirira mu turere dushyuha twa Bugesera na Nyagatare ariko nta gihombo cy’ubukungu yigeze itera mu Rwanda.”

Mbonigaba yakomeje agira ati “Buri gihe twigisha abahinzi n’abatubuzi uburyo bwo kuyirinda tubasaba ko niba babonye imyumbati yabo igize ikibazo, bajya baza bakabitumenyesha tukareba uburwayi yahuye na bwo, tugashaka igisubizo dufata n’ingamba nshya.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye byita mu kurebera abahinzi imbuto nziza ku buryo kabore nta kibazo iteye u Rwanda, yewe ko n’imyumbati itanga umusaruro ushimishije mu duce tuyihinga yeramo.

Nyamara ngo iyi ndwara yakunze kwibasira ibihugu bya Tanzaniya na Uganda kuko yibanda mu bice bishyuha ariko ngo na byo byagiye biyirwanya ku buryo binafatanya n’u Rwanda mu kwita ku buhinzi buzira kabore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages