00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar Airways igiye kongera ingendo muri Afurika harimo n’u Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 May 2026 saa 10:20
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere, Qatar Airways yatangaje ko igiye kongera ingendo zayo muri Afurika aho igiye kujya ikora ebyiri mu cyumweru mu Rwanda.

Ni ingendo zizitangira gukorwa ku wa 16 Kamena 2026, aho izatangirana n’ingendo enye mu cyumweru muri Seychelles, ebyiri muri Kigali, ndetse n’iza buri munsi i Marrakesh muri Morocco.

Izongera kandi ingendo zo muri Alexandria mu Misiri zive kuri eshatu mu cyumweru zigere kuri zirindwi, i Cairo zive kuri 28 mu cyumweru zigere kuri 35 mu cyumweru.

Dar es Salaam muri Tanzania zizava kuri eshatu mu cyumweru zigere kuri zirindwi, Lusaka muri Zambia na Harare muri Zimbabwe zizava kuri eshanu mu cyumweru zigere kuri zirindwi mu cyumweru.

Cape Town muri Afurika y’Epfo zizava kuri zirindwi zigere ku 10 mu cyumweru, Durban zive kuri enye zigere kuri zirindwi, naho Maputo muri Mozambique zive kuri enye zigere kuri zirindwi mu cyumweru.

Iyi sosiyete kandi izatangiza ingendo eshatu muri Port Sudan, muri Sudani muri Nyakanga 2026.

Ibi ni ibikubiye muri gahunda ngari ya Qatar Airways yo gukorera mu bihugu birenga 160. Biteganyijwe ko izo ngendo mu mpeshyi ya 2026, izaba ishobora kuzikora.

Qatar Airways ni imwe muri sosiyete zikomeye kandi zagiye zibihererwa ibihembo bitandukanye aho nko mu 2025 yahawe igihembo cya cyenda cya sosiyete nziza ku Isi mu bihembo bitangwa n’ikigo kigenzura ingendo zo mukirere ndetse n’ibibuga by’indege, Skytrax.

Iyi sosiyete kandi yahawe ibihembo bitandukanye birimo icya sosiyete y’indege ifite business class nziza ku Isi, icyo kugira restaurant ya business (business class lounge) nziza ku Isi, n’icyo kuba sosiyete y’indege nziza mu Burasirazuba bwo hagati yahawe inshuro 13.

Qatar Airways igiye kongera ingendo zayo muri Afurika harimo no mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages