Perezida Putin yavuze ko igihugu cye gifite uburengazira bwo gutera ibihugu byohereje intwaro zifashishwa na Ukraine mu kubugabaho ibitero.
Yagize ati “ Twizera ko dufite uburenganzira bwo gukoresha intwaro zacu tukagaba ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare by’ibihugu byemereye intwaro zabyo gukoreshwa mu kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare byacu.”
Perezida Putin ashinja Leta z’Unze Ubumwe za America guhungabanya umutekano mpuzamahanga, avuga ko icyo gihugu cyagiye gitiza umurindi amakimbirane atandukanye ku Isi.
Yavuze ko ingabo za Ukraine ziherutse gukoresha misile za Storm Shadow zakozwe n’u Bwongereza ndetse na HIMARS zakozwe na Amerika, zigaba ibitero mu Burusiya mu gace ka Bryansk na Kursk.
Muri iki cyumweru, Putin yashyizeho itegeko rishya rigenga ibitwaro bya kirimbuzi, rivuga ko igihe u Burusiya butewe n’igihugu kitagira ibitwaro bya kirimbuzi ariko icyo gihugu kigatera gikoresheje ibitwaro bya kirimbuzi byo mukindi gihugu, u Burusiya buzajya bubifata nkaho bwatewe n’ibyo bihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!