00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSF ihangayikishijwe nuko u Rwanda ari isoko ry’ibihugu bya EAC, MINICOM ikabihakana

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 27 October 2015 saa 08:08
Yasuwe :

Ubuyobozi b’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF busanga u Rwanda ari isoko ry’ibindi bihugu byo mu karere bitewe n’uko nta bicuruzwa byarwo byinshi byoherezwa hanze, ugasanga ibyo mu bindi bihugu byo mu karere byigarurira isoko ryo mu Rwanda. Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, MINICOM ikabihakana.

Kuva u Rwanda rwakwinjira muri EAC muri 2007 rwari rwiteze inyungu yo kwagura imipaka, ubucuruzi n’ibindi bijyana n’iterambere nk’ibikorwaremezo. Mu mpapuro z’amasezerano, amahirwe ku bihugu bitanu bya EAC arangana, ariko hari ibibyabaye inkwakuzi mu kuyabyaza umusaruro kurusha abandi.

Ubu mu Rwanda hari ibigo by’ubucuruzi bikomoka mu bindi bihugu bya EAC; Banki z’Abanyakenya nka KCB, I&M bank, Equity Bank ndetse na Crane Bank yo muri Uganda. Inganda nka AZAM rukora ifarine na matelas Dodoma zo muri Tanzania, Kaminuza nka Mount Kenya na Jomo Kenyata zifite nazo amashami mu Rwanda.

Kugira ibigo bingana gutya byo mu bindi bihugu, nyamara nta bigo bifatika by’abanyarwanda biri mu bindi bihugu bya EAC, nibyo Gasamagera Benjamin perezida wa PSF aheraho, akavuga ko u Rwanda rwamaze kuba isoko ry’ibihugu byo mu Karere ka EAC.

Yabwiye IGIHE ati ”Imbogamizi ya mbere ni uko tuba isoko ry’abandi aho kugirango natwe tujye kubashakamo isoko. Amateka yacu nayo atugiraho ingaruka. Mu gihe turi mu gihe cyo kwiyubaka, ibi bigo usanga bimaze imyaka nka 50 cyangwa irenga. Urumva rero ko byo biba bigeze ku rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, mu gihe mu myaka 21 ishize, abikorera nibwo batangiye gutekereza kwagura imbibi bakajya no hanze.[…]”

Yongeyeho ko hari ibigo bimwe na bimwe byo mu Rwanda byatangiye gukorera mu bihugu byo mu karere, harimo nka Banque de Kigali (BK) yafunguye ishami muri Kenya.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi w’u Rwanda, François Kanimba we si uko abibona, kuri we ngo ibicuruzwa byo mu Rwanda bimaze gutera intambwe mu kwigarurira isoko ry’ibindi bihugu byo mu karere.

Atanga urugero rw’uko hari inganda zo mu Rwanda zoherezaga ibintu byinshi mu Burundi mbere y’uko bwinjira mu kibazo burimo, ndetse hakaba n’ibindi bitari byinshi byoherezwa muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Yongeyeho ko bitewe n’urwego rw’iterambere ibihugu bimwe na bimwe bigezeho biragoye ko u Rwanda rwahangana na byo, atanga urugero rwa Kenya ifite amabanki akomeye akaba ariyo mpamvu afite ijambo muri aka karere, n’ibindi bihugu bikaba bifite ikibazo cy’uko amabanki y’Abanyakenya yiganjeyo.

Ati:” Erega hari ibintu tudashobora guhindura ako kanya! Nubwo twitwa ngo turi mu muryango w’ibihugu bitanu ariko ibihugu biratandukanye ku rwego rw’iterambere biriho! Urabona u Rwanda rwinjiyemo nka Kenya imaze gutera imbere mu bijyanye n’amabanki, ugasanga ko ayaho ariyo yiganje mu bihugu byo mu karere.[…]”

Ariko Minisitiri w’inganda yavuze ko Leta y’u Rwanda izabivuganaho na Tanzania nyuma y’amatora ari kuberayo kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Abashoramari bo mu Rwanda basaba ko ibihugu byo mu karere byabakuriraho imbogamizi zirimo nko kutoroherezwa kubona ibyangombwa byo gukorerayo (work permit) cyane cyane nko muri Tanzania kugeza ubu bigoye nk’uko byagaragajwe n’abashoramari bo mu Rwanda mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’icyambu cya Dar es Salaam tariki ya 8 Ukwakira 2015.

Ariko Minisitiri w’inganda yavuze ko Leta y’u Rwanda izabivuganaho na Tanzania nyuma y’amatora ari kuberayo kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Muri uyu mwaka wa 2015 u Rwanda nirwo ruyoboye akanama k’ubucuruzi ko mu muryango wa EAC.

Minisitiri Francois Kanimba
Gasamagera Benjamin perezida wa PSF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages