Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yatoranyijwe guhagararira abandi ba Minisitiri b’Uburezi bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu nama mpuzamahanga ziziga kuri gahunda y’uburezi ya nyuma ya 2015 zizabera muri Korea y’Epfo muri Gicurasi no muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Nzeli.
Abaminisitiri bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bari bamaze iminsi itatu i Kigali biga ku cyakorwa ngo uburezi butere imbere mu bihugu byabo hanagendewe ku cyerekezo cy’umugabane cya 2063. Batumye Prof. Silas Lwakabamba kuzabagereza imyanzuro bafashe ku bindi bihugu by’Isi.
Abo baminisitiri bemeje ko Abanyafurika bagomba kwiga amashuri yisumbuye ku buntu kandi bakiga ntawe uhejwe. Banemeranyijwe kandi kuzamura ireme ry’uburezi mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko ari kimwe mu byo bimwe mu bihugu byananiwe kugeraho mu myaka 15 ishize.
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi (UNESCO) muri Afurika y’Uburasirazuba Mohammed Djelid yemeza ko Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yasigaye inyuma mu ireme ry’uburezi ugereranyije no mu bindi bice by’Isi bityo ikaba ikeneye gahunda zihariye zo kubuzamura.
Ati" Yego hari byinshi byakozwe hatezwa imbere uburezi ariko Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ntiyashoboye kugera neza ku ireme y’uburezi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’uburezi kuri bose."
Prof. Lwakabamba yasobanuye ko gutanga uburezi kuri bose na byo bidahagije ahubwo ko hakenewe gahunda nshya y’uburezi ijyanye n’ihinduka ry’imibereho, iterambere ry’ubukungu, n’ubwiyongere bw’abaturage u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika biri gucamo muri iki gihe.
Uhagarariye Abambasaderi ba Afurika muri UNESCO, Jean Bio Chabi Orou yashimye ko u Rwanda rwateye imbere rutanga uburezi budaheje ndetse anemeza ko afite icyizere ko Prof Lwakabamba azabafasha kuvuganira Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bafatanyabikorwa na Loni muri izo nama zizabahuza.
Ati” Bidasubirwaho Prof. Lwakabamba ni we uzaduhagararira kugira ngo Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara izagende ifite imvugo imwe mu ruhando rw’indi migabane y’Isi.”
Abaminisitiri, abafatanyabikorwa mu burezi, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta basoje iyo nama bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.



















TANGA IGITEKEREZO